Amajyepfo: Guverineri Kayitesi yijeje abikorera ubufatanye gukemura imbogamizi bahuye na zo mu imurikagurisha
Kuva ku itari ya 22 ukuboza 2022 kugeza kuri uyu wa mbere tariki ya kabiri Mutarama 2023, mu karere ka Muhanga haberaga imurikagurishwa ku rwego rw’intara y’ Amajyepfo.
Bamwe mu bikorera baryitabiriye, bavuga ko bahuye n’imbogamizi z’imvura yaguye iminsi myinshi bigatuma abagura batayitabira. Harimo kandi no kuba yaritabiriwe n’abantu bake ugereranyije n’abikorera babarizwa muri iyi ntara.
Kubwimana Joseph umwe mu bikorera uhagarariye canal† mu ntara y’Amajyepfo yagize ati’’Kimwe cyo twabangamiwe n’imvura nyinshi yaguye iminsi myinshi, kandi ikagwa buri kanya. Turifuza rero ko iri murikagurishwa ryajya ritegurwa mu matariki meza atarimo imvura ndetse rikajya riba ngarukamwaka kugira ngo tujye tuza kuvoma ubumenyi no kubushyira mu bikorwa’’.
Akomeza agira ati’’ Hakwiye kandi kubaho uko iri murikagurisha ryajya rimenyekanishwa haba mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Turabizi twese turi mu isi y’ikoranabuhanga. Turifuza kandi ko iri murikagurisha ryajya ritumirwamo ba rwiyemezamirimo benshi haba abanini ndetse n’abatoya’’.
Dr Kubumwe Célestin perezida w’ihuriro ry’abikorera PSF mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko koko habaye imbogamizi muri iri murikagurisha ariko ngo bagiye kubikosora bafatanyije n’abayobozi b’uturere abikorera baturukamo, kuko ari bo bavugizi ba mbere bafite.
Ati’’ Tugiye kubikosora koko abitabiriye bari bake bikaba byaratewe n’imvura nyinshi yatumye ba rwiyemezamirimo bataza, ndetse n’irindi ryaberaga I Kigali bigahurirana.’’
Akomeza agira ati’’ Dufite abikorera benshi baba abari mu buhinzi, hari abafite inganda aba bose tugiye kubegera hakiri kare dutangire kubashishikariza kare kugira ngo imurikagurisha ry’ubutaha rizitabirwe cyane nibura mbere y’amazi 6 rizakorwa tuzaba twaramaze kubameyesha no kubageraho bose’’.
Ku ruhande rw’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice umuyobozi wayo, yavuze ko bigaragara ko hari abatarabimenye bakaba baracikanwe ntibaze kumurika no kugaragaza ibyo bakora.
Ati’’ Bahuye n’imbogamizi y’imvura bigaragara ko ubwo twayiteguye mu gihe cy’imvura , tuzagerageza kujya tuyishyira mu gihe cy’izuba ariko bitazahurirana n’imurikagurisha rinini risanzwe ribera mu mujyi wa Kigali mu gihe cy’izuba. Ikindi ni ukurimenyekanisha cyane ukurikije uko stands barimo zingana, ubona ko hari abacikanwe batabashije kubimenya ngo bameyekanishe ibyo bakora, byaduhaye umukoro ko tugomba gufatanya na PSF n’ abayobozi b’uturere tugategura hakiri kare , ku buryo tudategura mu minsi ya nyuma hakaba hari abacikanwa .’’
Guverineri Kayitesi kandi akomeza agira ati’’ Ikindi ni ikijyanye n’ubushobozi tuzi ko ubushobozi uturere tugenera iri murikagurisha ry’intara nabwo butari bwagera ku rwego rwabafasha gukora ibikorwa byose nk’uko babyifuza, nabyo tuzabiganiraho n’ubuyobozi bw’uturere kuko icyo tugamije ni ukumenyekanisha ibikorerwa mu ntara kandi birahari, rero tuzashaka uko twafatanya na PSF mu gukuraho izo mbogamizi zituma hari abatitabira’’.
Abikorera 70 nibo bitabiriye iri murikagurisha ryaberaga mu ntara y’amajyepfo hakaba hari harimo rwiyemezamirimo umwe w’umunyamahanga gusa. Rikaba ryaritabiriwe n’abantu 17200.Icyakora bamwe mu bikorera bakoze neza bakakira abantu neza, abahanze udushya n’ibindi bakaba bashimiwe aho bamwe bahawe ibikombe by’ishimwe, abandi bagahabwa imidar y’ishimwe.
Bamwe mu bikorera bahawe ibikombe by'ishimwe by'uburyo bakoze n'uko bakiriye abakiriya muri iri murikagurisha
Abahize abandi bahawe ibikombe ndetse n'imidari y'ishimwe
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw