Kirehe -Gatore: Gutinda kubona ibyangombwa by’ubutaka birakenesha abaturage
Bamwe mu batuye mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe mu ntara y’u Burasirazuba , bavuga ko gutinda kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo birimo kubateza ubukene, kuko bituma ntacyo bakorera ku butaka bwabo nko kuba babusabiraho inguzanyo muri banki ngo biteze imbere, cyangwa kuba babwubakaho mu gihe batabufitiye ibyangombwa.
Nyiragaju Christine utuye mu kagari ka Muganza muri uyu murenge, avuga ko yari afite ubutaka bwe yahawe n’umugabo we nyuma akaza gupfa, aho apfiriye yagiranye ibibazo by’amakimbirane n’abana umugabo we yari yarabyaye mbere y’uko bashakana. Uyu muturage avuga ko yasabwe n’umurenge kuzana icyo cyangombwa ngo barebe koko niba ubwo butaka bumwanditseho,nawe arakizana ariko nyuma abwirwa ko cyatakaye kiburiye ku murenge imyaka ine ikaba ishize atarahabwa ikindi.
Agira ati’’ Imyaka ine irashize mpora nza hano gushaka icyangombwa cy’ubutaka bwanjye n’abaturage barabizi ko ubwo butaka ari ubwanjye. Sinshobora kuba nabutangaho ingwate ngo nisabire inguzanyo , sinshobora kuba nabugurisha nkeneye amafaranga kuko ntibunyanditseho. Sinibaza n’uburyo icyangombwa gitakara kandi kiri mu bayobozi, niba baranakibuze sinumva impamvu batampa ikindi’’.
Ibi abihuriyeho na Ruzigana Télesphore bakunda kwita Marembo, uvuga ko amaze igihe afite numero y’ubutaka bwe ariko akaba ataragira icyangombwa cy’ubutaka, kubera ko yatandukanye n’umugore we bari barasezeranye byemewe n’amategeko ariko bakaza gutandukanywa n’inkiko. Ati’’ Ikibazo cyanjye ubuyobozi bw’umurenge n’urukiko barakizi , umugore twamaze gutandukana banatugabanya imitungo harabura iki ngo icyangombwa cy’ahanjye bakimpe? Kuba nta cyangombwa mfite bivuze ko nta butaka mfite, nta kintu nahakorera nk’umushinga kuko ntibunyanditseho’’.
Ku ruhande rw’umurenge wa Gatore Tuyambaze Ernest umukozi ushinzwe imicungire y’ubutaka, ibikorwaremezo n’imiturire mu murenge wa Gatore , avuga ko gusaba icyangombwa cy’ubutaka muri rusange bidatinda ahubwo ngo abatinda kubibona ni ababa bafite ibibazo bitandukanye, harimo nk’ibyavuye mu nkiko bisaba ko birangizwa n’umuhesha w’inkiko , ndetse n’abasabwa kubanza kuzuza ibisabwa bagacika intege bakabireka.
Ati’’ Ku wa 3 ni umunsi nahariye kwakira ibibazo by’ubutaka, abaturage barabizi yewe n’uunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge arabizi ko ari byo nirirwamo umunsi wose nta kandi kazi bashobora kumpangiraho uriya munsi, urebye rero abatinda kubibona ni ababa baravuye mu nkiko, abandi tubasaba kubanza gupimisha ubutaka kubera ko rero ababupima basaba amafaranga hari ucika intege akaba abyihoreye, cyangwa yaba yabupimishije yaza wamusaba gufotoza ibibanza,ugasanga arabyihoreye yazayabona akagaruka bigatuma atinda kubona icyangombwa .’’
Ikibazo cyo gutinda kubona ibyangombwa by’ubutaka si cyo cyonyine cyugarije abatuye mu murenge wa Gatore, kuko banafite ikindi kibazo cy’imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kayonza-Rusumo batahawe ingurane z’ubutaka bwabo cyangwa imitungo yatwawe n’iri korwa ry’umuhanda.
Abaturage bo mu murenge wa Gatore mu nteko z'abaturage bagaragaje uko gutinda kubona ibyangombwa by'ubutaka bibateza ubukene.
Mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe , ubwo abatuye muri uyu murenge bari mu nteko z'abaturage
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw