Abahitanywe n'imvura bamaze kuba 109 mu ntara y'i Burengerazuba n'amajyarugu
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Rwanda , umuyobozi w'intara y'u Burengerazuba Habitegeko François yatangaje ko muri iyi ntara abantu 95 aribo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana bazize ibiza, byatewe n'imvura yaguye kuva ku mugoroba wo ku itariki ya 2 Gicurasi 2023kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023.
Uturere twibasiwe muri iyi ntara ni Rubavu, Ngororero ,Rutsiro , Karongi na Nyabihu.
iyi mvura kandi ikaba yanatumye hari imihanda imwe n'imwe yafunzwe ihuza ibice by'uturere twa Rubavu, Rutsiro , Nyabihu na Karongi. Guverineri Habitegeko yavuze ko barimo gukora ibishoboka byoose bafatanyije n'izindi nzego ngo ahakeneye ubutabazi buboneke.
Mu ntara y'amajyepfo naho hari imihanda imwe n'imwe yafunzwe kubera ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yatumye umugezi wa Mwogo wuzura, usanzwe uhuriweho n'akarere ka Nyanza, Ruhango na Nyamagabe.
Guverineri Kayitesi Alice avuga ko kugeza ubu abantu 2 bo mu murenge wa Tare karere ka Nyamagabe aribo bamaze kumenyekana ko bishwe n'ibiza, bagwiriwe n'inzu.
Mu ntara y'Amajyaruguru abahitanywe n'iyi mvura bamaze kumenyekana ni 14
Ubwanditsi