BC yakebuye imiryango itererana abayo kuko bafite uburwayi bwo mu mutwe

BC yakebuye imiryango itererana abayo kuko bafite uburwayi bwo mu mutwe

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima Rwanda Biomedical center (RBC) cyasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurinda no kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe kuko byagaragaye ko henshi batitabwaho uko bikwiriye.

Byagarutsweho kuwa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024 mu bukangurambaga bwateguwe na RBC bwabereye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu Rwanda mu 2018, bwagaragaje ko 5% by’abafite uburwayi bwo mu mutwe aribo bagezwa kwa muganga kuvuzwa, mu gihe abandi batereranwa bakirirwa biruka ku gasozi kandi bari bafite imiryango bakomokamo.

Umukozi wa RBC mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe, Mukeshimana Médiatrice yagize ati “Turasaba Imiryango ifite abantu bafite uburwayi bwo mutwe kwitabira kubavuza, kubashakira ubwisungane mu kwivuza bakitabwaho. Bigaragara ko hari imiryango ibahisha mungo zabo kandi hari igihe bakagombye kuvurwa bagakira, bakagaruka mu muryango nya Rwanda.”

Ni ubukangurambaga bugamije gukumira ihohoterwa rikorerwa abafite uburwayi bwo mu mutwe, bwaranzwe no kubapima indwara zitandura, gukumira ihohoterwa bahura naryo n’ibindi.

Muri ubu bukangurambaga hanamenyekanye abafite ubumuga bagera bakorewe ihohoterwa ritandukanye, ibibazo byabo bikaba byahise bitangira gukurikiranwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko hari benshi bafite ubumuga bw’indwara zo mu mutwe bagikeneye kwitabwaho bakavuzwa .

Yavuze ko nta mubare uremezwa ku ibarura ryerekana abafite uburwayi bwo mu mutwe, gusa avuga ko ubukangurambaga bari gukora bwahereye ku turere tune tuza ku isonga mu kugira abarwayi benshi bafite indwara zo mu mutwe, aritwo Gicumbi, Nyaruguru, Rubavu n’akarere ka Nyagatare.

ivomo:igihe.com