Raporo y’inzobere yagaragaje ko abakozi 83 ba OMS bafashe ku ngufu abagore muri RDC

Raporo y’inzobere yagaragaje ko abakozi 83 ba OMS bafashe ku ngufu abagore muri RDC

Inzobere zashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abimbumbye ryita ku Buzima, OMS, zagaragaje ko abakozi bagera kuri 83 b’iri shami n’indi miryango y’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Izo nzobere zashyizweho kugira ngo rikore iperereza kuri ibyo bibazo, zivuga ko zitumva impamvu kugeza ubu nta muyobozi muri OMS urirukanwa kubera aya marorerwa yakozwe muri icyo gihugu.

Zigaragaza ko gusaba imbabazi gusa zo kuba itarakurikiranye ibyo bikorwa ari ubugwari ndetse ko bidafite ishingiro.

Ibikorwa ngo byakozwe hagati ya 2018 na 2020 mu gihe iki gihugu cyari gihanganye na Ebola, birimo gufata ku ngufu, guhatira abagore kubakuriramo inda ku ngufu, ndetse n’ishimishamubiri ryakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 13.

Mu 2020 nibwo Aichatou Mindaoudou na Julienne Lusenge bashyizweho n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus kugira ngo bayobore iperereza ricukumbuye kuri ibyo birego.

Gusa abagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa bavuga ko kugeza ubu bagitegereje ubutabera nyuma y’imyaka ine bahohotewe.

Iryo tsinda kandi ryabonye ko abayobozi bakuru muri OMS bakurikiranye mu buryo butari ubwa kinyamwuga ikibazo cyo gufatwa ku ngufu cyagaragayemo umuganga wa Loni, wasinye amasezerano yo kugurira ubutaka umugore bikekwa ko yateye inda.

Associated Press yanditse ko hari raporo y’ibanga yohererejwe OMS mu kwezi gushize igaragaza ko uburyo icyo kibazo cyakurikiranye bujyanye n’amategeko ya OMS ajyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bashingira ko uwo mugore atari umugenerwabikorwa w’ishami rya OMS rishinzwe gutanga ubufasha kuko atigeze ahabwa imfashanyo n’imwe ngo wenda bibe byashingirwaho.

Itangazo Mindaoudou na Lusenge bashyize hanze rivuga ko “ubwo buryo bushyigikira OMS nta shingiro bufite” rikemeza ko ibyuho ndetse n’urujijo biri mu mabwiriza ya OMS bigomba gusuzumwa mu buryo bwo kwita kubagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa.

Umugore wo muri RDC witwa Anifa wigeze gukora mu ivuriro ryitaga kuri Ebola ryari mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu, yavuze ko yahawe akazi asabwa ko abanza gukorana n’umuyobozi muri OMS imibonano mpuzabitsina ndetse yizezwa ko azakubirwa umushahara kabiri.

Ati “Navuze inshuro nyinshi ndaruha. Niba OMS idashyizeho ingamba zihana abakozi bayo tuzanzura ko yamunzwe n’abayobozi barajwe ishinga no gufata ku ngufu. Kumpa amafaranga ntacyo byamara kuko bitakiza ibikomere natewe no gufatwa ku ngufu”

Kubera ubushake buke OMS ishinjwa kugira mu gukurikirana icyo kibazo, abaturage bagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa bari gusaba ko igihugu ubwacyo cyakwikorera iperereza ryihariye kugira ngo abaturage bayo bahabwe ubutabera.

Nyuma y’ibyo bibazo byabereye muri RDC, OMS yashyizeho urwego rushinzwe gukurikirana ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina, inashyiraho arenga miliyari 2$ yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyo bikorwa muri icyo gihugu, nubwo bamwe mu bagore bo bashaka guhabwa ubutabera butari amafaranga.

igihe.com