Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya EAC

Minisitiri w’Intebe yahagarariye Perezida Kagame mu Nama ya EAC

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard , yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kubaka ubudahangarwa ku bijyanye n’imihindagurukire y’ibihe no gushyigikira ingamba zigamije kugabanya ubukana bw’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu biribwa.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Kane tariki 23 Ugushyingo 2023, mu nama y’Ihuriro ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ryigaga ku mihindagurikire y’ibihe n’umutekano w’ibiribwa, ryabanjirije Inama ya 23 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu by’uyu muryango.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igaruka cyane ku kubungabunga ibidukikije, hirindwa ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ingamba zikenewe kugira ngo abaturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba babashe kwihaza mu biribwa.

Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe yari ahagarariyemo Perezida Kagame, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan , Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’abandi. Ni inama ibanziriza iy’Abakuru b’Ibihugu iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatanu.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo Isi yose ihanganye nacyo ari nayo mpamvu u Rwanda rwashyizeho ingamba zo guhangana nacyo.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ingamba zigamije kugabanya ubukana bw’imihindagurikire y’ibihe no kwihaza mu biribwa.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yagaragaje Afurika nk’inkomoka y’ibidukikije, avuga ko igihe kigeze ngo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba byishakemo ubushobozi bwo gushora imari mu kubungabunga ibidukikije, aho guhanga amaso ku ak’imuhana.

Abandi bakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC barimo William Ruto wa Kenya na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi bagaragaje ko ibihugu bya Afurika y’Iburazirazuba bikwiye kuba ku isonga mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikite y’ibihe.

Bose bahuriza ku kuba no mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe COP 28, hazaharanirwa ko hasinywa amasezerano agamije kwihutisha ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Ingingo y’imihindagurikire y’ibihe niyo ibimburiye izindi ngingo zizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC, ahitezwe ko hazagarukwa ku kibazo cy’umutekano muri aka karere n’ingingo ijyanye no kwakira igihugu cya Somalia mu muryango mugari w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Inama irimo kwiga ku mihindagurikire y'ikirere

Inkuru ya igihe.com