Muhanga : Abikorera beretswe amahirwe bakwiye kubyaza umusaruro no gushoramo imari
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo n’ubw’akarere ka Muhanga bwagaragarije abikorera bo muri aka karere , amahirwe ahaboneka bakwiye kubyaza umusaruro bakayashoramo imari maze aka karere kakarushaho gutera imbere.
Akarere ka Muhanga kahoze ari akarere kungirije umunyi wa Kigali kuri ubu kashyizwe mu mijyi itatu igaragiye umujyi wa Kigali.
Meya Kayitare Jacqueline avuga ko ubwabyo aya ari amahirwe abikorera bakwiye kubyaza umusaruro, nk’akarere gakorerwamo ubucuruzi kandi kakaba kari hagati mu Gihugu, ngo bakwiye kujya bazana ibicuruzwa byinshi bitandukanye , abandi bacuruzi baturutse ahandi ibyo bakeneye bakabihasanga batiriwe bajya i Kigali.
Icyanya cy’inganda cya Muhanga gifite hegitari 67 kugeza ubu inganda 10 akaba ari zo zimaze kubona ibyangombwa byo kuhakorera. Uyu muyobozi asanga n’ayo ari andi mahirwe abikorera babyaza umusaruro ndetse na sitade mpuzamahanga igiye gutangira kubakwa muri uyu mwaka wa 2023, mu murenge wa Shyogwe muri aka karere.
Ati’’ Iyo urebye aho akarere kacu gaherereye byonyine ni amahirwe , igice kinini cy’amajyepfo n’icy’uburengerazuba banyura hano , aya ni amahirwe dukwiye kureba uburyo twatangira abajya gushaka ibintu I Kigali kuko banyura hano, ahubwo dukwiye kubizana ibyo bakeneye byose ntibahanyure ngo bakomeze’’.
Akomeza agira ati’’Ishoramari rya hano mu mujyi turarisaba gushyira imbaraga mu bukerarugendo. Abikorera bacu turifuza ko batangira gutekereza ibikorwa bashyira ahazubakwa sitade kugira ngo nimara kubakwa nabo bazabyungukiremo’’.
Uyu muyobozi w’akarere kandi asaba abikorera gushora imari mu bikorwa byo kwakira abantu kuko usanga nabyo bikiri bike muri uyu mujyi.
Ati’’ Abantu baza gukorera inaha , mu karere ka Kamonyi cyangwa mu ka Ruhango na za Ngororero bagashaka kuza kurara hano, ariko ugasanga ntaho dufite bashobora kurara, uribaza akarere kangana gutya ariko tukaba dufite hoteli 2 gusa , urumva mu buryo bwo kwakira abatugana turacyari hasi cyane hakwiye kubakwa andi mahoteli ndetse n’amacumbi kugira ngo n’iriya sitade umunsi yatangiye kwakira imikino abantu bazabone aho bacumbika’’.
Ku ruhande rw’urwego rw’abikorera PSF, Kimonyo Juvenal perezida w’uru rwego mu karere ka Muhanga, avuga ko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe beretswe n’ubuyobozi ndetse n’abaje bagana Muhanga bakabona serivise bivuza mu mpande zose.
Ati’’ Turimo kugenda tuganira n’abikorera tubereka amahirwe ahari , kandi barimo kugenda babyumva ndetse hari n’abatangiye gusaba aho bubaka inzu z’ubucuruzi zigezweho, hari abaza gushaka ibibanza mu cyanya cy’inganda , ndetse n’iriya sitade mpuzamahanga igiye kubakwa, tugomba kuyibyaza umusaruro. Icyo twe dushaka ni uko Muhanga iba umujyi w’ubucuruzi , kandi dufite icyizere ko tuzabigeraho no kuba aka karere karagizwe umujyi uyingayinga Kigali ni amahirwe tuzi kandi tubona ko twayabyaza umusaruro’’.
Ku ruhande rw’intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait umunyamabanga nshingwabikorwa wayo , asaba abikorera gushyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza ku bakiriya baje babagana , bakabigira umuco nk’uko mu bindi bihugu bimeze, kuko iyo wakiriye umuntu neza yongera kugaruka ndetse akanagenda akwamamaza mu bandi..
Icyegeranyo cyakozwe mu mwaka ushize wa 2022 n’urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere RGB ku mitangire ya serivisi, kigaragaza ko abikorera bo mu karere ka Muhanga bashimwa n’abaturage ku kigero cya 74% , naho mu mitangire ya serivisi akarere kakaza ku mwanya wa 18 mu turere 30.
Kimwe mu byo abaturage bakunze kunenga abikorera bo muri aka karere, ni ugukinga inyubako z’ubucuruzi hakiri kare, abaturage bakabura ibyo bifuza harimo n’inzu zicuruza imiti (pharmacy) bigatuma ukeneye umuti mu masaha y’ijoro atawubona.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw
Abayobozi ba PSF mu karere ka Muhanga hamwe n'umuyobozi w'akarere ka Muhanga n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo, ubwo bari mu busabane bwo kwishimira uko umwaka ushize wagenze.
Abikorera beretswe amahirwe hari bakwiye kubyaza umusaruro
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw