Huye-Karama : Hari abafite ubumuga bashinja abaturage kubaha akato ibyo bakora bikabura isoko
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye , bavuga ko babangamirwa n'abaturage bakibanena ntibahe agaciro ibyo bakora, ibi ngo bituma n'ugerageje kwiteza imbere asubira mu bukene kubera ko hari abantu basebya ibyo bakora bitwaje ko bafite ubumuga bakabura abakiriya.
Twagirimana Eric uhagarariye abafite ubumuga muri uyu murenge avuga ko hari abafite ubumuga bagerageza gukora ngo biteze imbere, ariko bagacibwa intege n'abaturage babasebya bigatuma babura abakiriya b'ibyo bakora cyangwa bacuruza bityo bagahomba bagasubira inyuma.
Agira ati'' Nkanjye nize imyuga nzi kuba nakora telefone , radiyo cyangwa televiziyo yagize ikibazo igapfa, ariko hari ubwo umuntu aza ashaka komukorera abantu bakamubuza ngo uriya ugenda kuriya ubona yayikora igakira, abansi ngo kiriya gicumba nticyabishobora cyayitura hasi , n'ibindi . Ibi byagiye bingiraho ingaruka abakiriya bakagenda kandi mbizi kubikora babitewe n'abantu bansebya''.
Twagirimana akomeza avuga ko yanagerageje kwihangira umurimo wo gukora isambusa ariko na zo zikaza guhomba. Ati'' Mfite na mushiki wanjye ufite ubumuga twakoraga amasambusa tukayacuruza abantu bakagenda badusebya ngo tuyamena hasi kuko tudashobora gutambuka neza,umuntu akaza akabihamya ngo njye nabiboneye bayamena hasi birangira na byo tubiretse kubera abantu batwangishije abakiriya.''
Mukeshimana Christine nawe ufite ubumuga avuga ko bigoye kwihangira umurimo ngo utere imbere muri uyu murenge ufite ubumuga kuko hari abantu bacyumva ko abafite ubumuga ari abantu badashoboye , batakora ibintu neza ngo bigende nk'uko abandi babikora.
Ati '' muri uyu murenge wacu haracyari abaturage basebya abafite ubumuga ntibagire icyo bageraho , uracuruza abantu bakanga kubigura ngo buriya bifite umwanda wabifashe nabi , mbese nta cyizere batugirira kuba babona ko ufite ubumuga runaka biba birangiye ''.
Habimana Isaie ushinzwe imibereho myiza muri uyu murenge avuga ko abafite ubumuga bagerageza gushaka icyo gukora ngo biteze imbere, ariko n'abatishoboye bashakirwa inkunga zabafasha kwikenura.Icyakora ngo kuba hari abakibanena bakababuza gukora ntiyari akizi.
Ati '' Ibyo kuba ahari ababanena bakanena ibyo bakora ntabyo nari nzi ubwo ngiye gukurikirana mbabaze neza abo baturage tubagire inama bumve ko nabo ari abantu kandi bashoboye gukora, kuko uko udafite ubumuga yatanga serivise neza kandi nziza ni nako ubufite na we yayitanga ndetse akanamurusha''.
Habimana kandi akomeza avuga ko abafite ubumuga bazakomeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo byabo bafite harimo no kubasabira inkunga z'imishinga baba barateguye yo kwiteza imbere.
Bamwe mu bafite ubumuga bavuga ko hari abantu bakibanena bagatuma batiteza imbere.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw