Kamonyi : Guhuza ubutaka byongereye umusaruro w'ibigori wiyongera.
Bamwe mu bahinzi y'ibigori bo mu murenge wa Gacurabwenge , mu karere ka Kamonyi bavuga ko nyuma y'uko batangiye gahunda yo guhuza ubutaka umusaruro wiyongereye cyane , ugereranyije n'uwo bari basanzwe babona mbere y'uko batangiye iyi gahunda.
urugero ni abo muri koperative Abadatezuka ba Kamonyi , imaze imyaka itatu yinjiye mu butubuzi bw'ibigori none ubu ikaba isigaye yeza .
Kamagaju Eugenie umuyobozi w'iyi koperative avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 aribwo batangiye kubona umusaruro mwiza kandi ushimishije , bitandukanye no myaka ya mbere. Agira ati '' Muri 2019 tugihinga bisanzwe twari twejeje toni 18 icyo gihe umuhinzi yabonaga amafaranga 200 ku kilo, ariko uyu munsi aho dutangiriye guhuza ubutaka tukajya mu butubuzi tumaze kugera kuri toni ijana na mirongo ine n'ibindi , ndetse uyu mwaka twahize ko tuzeza toni zirenga 200 kuko turimo kubaka izindi hangari nshyashya , izo dufite zabuze ubushobozi bwo kubyakira kuri ubu kandi umuhinzi aragurirwa umusaruro we ku mafaranga 600 ku kilo''.
ibi binemezwa na Habiyaremye Martin utuye mu kagari ka Sheli umurenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi nawe uhinga ibigori , uyu muhinzi avuga ko guhuza ubutaka byongereye umusaruro kuko ku ruhande rwe ngo yezaga nk'ibiro 150 kuri are imwe , none ubu ngo ukaba warikubye hafi incuro 3. Ati '' nezaga ibiro 150 kuri are imwe uyu munsi ndimo kweza ibiro 400 kuri ari imwe , amafaranga yariyongereye nayo , guhuza ubutaka byatumye umusaruro uba mwinshi cyane tumaze imyaka itatu tubikoze ariko urabona ko aribyo byazamuye abahinzi cyane''.
Uzabakiriho Jacqueline ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gacurabwenge , nawe yemeza ko guhuza ubutaka byongereye umusaruro w'ibigori muri uyu murenge, ari nayo mpamvu bakirimo no gukangurira abandi bahinzi guhuza ubutaka cyane cyane abahinga ku misozi. Agira ati '' Guhuza ubutaka twe twabibonyemo inyungu nyinshi , umusaruro uriyongera , abahinzi bakabona amahugurwa menshi kandi ahagije yo kubabwira uko bakoresha neza inyongeramusaruro , imbuto barazibona kandi bakazibona neza kandi ku gihe kandi umusaruro ugenda wiyongera uko umwaka uje.''
Uzabakiriho akomeza avuga ko kugeza ubu mu bishanga ari ho bamaze kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka ariko ku bahinga i musozi bo ngo ntibarabyitabira cyane. Kuri ubu ngo barateganya kubona umusaruro ungana na toni enye kuri hegitari uretse ko ngo bazanazirenza. Kuri ubu iyi koperative Abadatezuka ba Kamonyi ihinga ibigori kuri hegitari 30 hakaba hitezwe umusaruro ungana nibura na toni120
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw