Gen Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.

Tariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ni nyuma y’uko ku wa 22 Mutarama, nabwo yari yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gen Muhoozi yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda. Kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma ya saa Sita yasuye inyubako y’imikino y’intoki ariko ishobora no kwakira ibitaramo, Kigali Arena. Amafoto yashyizwe ahagaragara yerekana uyu mugabo w’imyaka 47 anaga umupira wa Basketball mu gakangara.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwatangaje ko "Mu rugendo rwe, General @mkainerugaba yabashije kwitegereza ibikorwaremezo bitandukanye biri muri Kigali Arena nk’ibibuga ndetse anaga umupira mu nkangara nk’umuco."

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe “amugabira inka z’inyambo”. Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.

Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame agabiranye n’abo mu muryango wa Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Nyuma y’uruzinduko rwa mbere rwa Gen Muhoozi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko "yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka," yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Kubera amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.

Gen Muhoozi yari amaze iminsi itatu mu Rwanda
Ni ubwa kabiri muri uyu mwaka Gen Muhoozi agirira uruzinduko mu Rwanda rugamije kuganira ku mubano w'u Rwanda na Uganda
Muhoozi agiye guhaguruka mu Rwanda asubira muri Uganda
source:igihe.com