Nyaruguru : Kwibumbira mu matsinda byatumye biteza imbere.
Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma n'uwa Ngera, bavuga ko ubu bashoboye kwiteza imbere babikesha amatsinda (Self help Group) yashinzwe n'umuryango w'ivugabutumwa AEE Rwanda muri aka karere.
Mu muhango wo kumurika ibyagezweho mu mushinga SEAD (Sustainable Economic and Agricultural Development) ushyirwa mu bikorwa n' AEE Rwanda ku nkunga ya Tearfund wabereye muri aka karere ka Nyaruguru , kuri uyu wa kane tariki ya 24 werurwe 2022 abagize amatsinda bagaragaje ibyo bagezeho mu bikorwa bakorera mu matsinda yabo byiganjemo iby'ubuhinzi.
Niyindebera Jean Damascene umukorerabushake ukurikirana amatsinda mu murenge wa Ngoma muri aka karere, avuga ko amatsinda yashinzwe n'uyu muryango yabagiriye akamaro, kuko yatumye abaturage bamenya kwiteza imbere, babikesha ubuhinzi ndetse no kwizigama.
Niyindeba avuga kuri ubu basigaye beza ndetse bakaba baranashoboye kwitinyuka cyane nk'abagore ngo kuko babonye umwanya wo kugaragaza icyo bashoboye. Ati '' Amatsinda yagiye ashaka umulima bakawugura cyangwa bakawukodesha, bagashaka igihingwa kimwe cyatoranyijwe bahinga hari abahinga urutoki, hari abahinga imbuto, abakora ubukorikori ndetse n'imyuga nko kudoda , biterwa n'icyo itsinda ryahisemo guhinga.''
Bimwe mu byo amatsinda yagezeho.
uyu mukorerabushake ngo asanga byarangize umumaro bakanamenya no kwizigama. Ati''amatsinda yatumye abantu bitinyuka cyane cyane abagore , tugira umunsi wo kuyobora umuntu wese akagerwaho ayobora ubwo rero byatumye bigirira icyizere baratinyuka baravuga, ikindi ubu nta muntu utizigamira muri SACCO kuko batwigishije ko umuntu atizigama ibyasagutse ahubwo ko kwizigama ari nko kwigomwa''.
Madame Lorna uhuza Tearfund ku rwego rw'isi na Guverinoma ya Ecosse yishimiye ko abanyamatsinda bashyize mu bikorwa ibyavuye mu mahugurwa , yatanzwe n'umushinga bikabafasha kwiteza imbere.Yavuze ko ajyanye amafoto n'amakuru meza kandi ko nagera iwabo mu Bwongereza , azabereka kandi akababwira ibyiza yabonye nabo bakigira ku bikorwa n'abanyamatsinda.
Madame Lorna uhuza Tearfund ku rwego rw'isi na Guverinoma ya Ecosse yashimiye abagore kuba barashoboye kwitinyuka bagafatan
ya n'abagabo babo guteza imbere umuryango.
Yakomeje kandi avuga ko AEE na Tearfund ibyo bakoze ari nk'agatonyanga ahubwo ko abagize aya matsinda bakoze byinshi ntagereranywa, ndetse abasabira umugisha ngo baguke batere imbere. Ati'' Ndashima abagore batinyutse bakaba babasha guhagarara bemye, bakavuga ibyagezweho kandi bagafatanya n'abagabo babo kwiyubakira umuryango''.
Iki gikorwa cyanitabiriwe na Prof. Munyaneza Omar na Uwingabe Solange abadepite bari baje gusura akarere ka Nyaruguru . Prof Munyaneza akaba yarashimye iyagezweho , avuga ko bari bazanywe no kureba imibereho y'abaturage n'iterambere ryabo, ariko bakaba barabonye ko abakorana na AEE bamaze kugera ku rwego rushimishije ,dore ko ubu abayarimo batinyutse gukorana n'ibigo by'imari aho bose bakorana na SACCO.b
Umushinga wo guhugura amatsinda no kuyashinga watangiye mu ukwakira 2017, ukaba uteganijwe gusozwa mu mpera z'uku kwezi kwa werurwe 2022. Mu karere ka Nyaruguru hakaba habarizwa amatsinda 400 yo kwiteza imbere , umurenge wa Ngera ufite amatsinda 194 naho uwa Ngoma ukagira 206 yose akaba agizwe n'abantu bakabakaba 8000 aho abagera kuri 75% ari abagore.
Ibi ni bimwe mu byo amatsinda yagezeho aho bahinga ibihingwa bitandukanye.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw