Kamonyi -Rugobagoba : Abana batiga birirwa bazerera mu isanteri bateye impungenge.
Bamwe mu bacururiza n’abakorera mu isanteri (centre)y’ubucuruzi ya Rugobagoba iherereye mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, bafite impungenge z’abana bari mu kigero cyo kuba bari mu mashuri, nyamara ugasanga hafi ya buri munsi bahora muri iyo santeri nta n’icyo baje kuhakora .
Uretse kwirirwa bakerakera, ndetse banasa nabi, aba bana kandi mu gitondo usanga bazindukiye ku mabaraza y'amazu y'ubucuruzi, abandi ugasanga bahagaze imbere y'inzu zicururizwamo amafunguro zizwi nka resitora, bategereje ko akazuba karasa n'abacuruzi bagafungura ayo mazu abandi ngo baba bategereje amakamyo ahanyura agira gupakira imicanga.
Kenshi ubasanga bazenguruka ku modoka zizwi nka Howo zitwara umucanga iyo zihagaze mu iyi santere.
Umwe mu bacuruzi uhakorera utarashatse kugaragaza amazina ye, yavuze ko abo bana bajya biba ibintu bimwe na bimwe nk'ibirayi, babicishije munsi y'inzugi cyane cyane aho zitegereye hasi kuri sima.
Undi mucuruzi nawe avuga ko abo bana bateye impungenge, kuko hari ubwo usanga banywa inzoga banasangira ibintu bimeze nk'itabi, bikekwa ko ari urumogi baba basangira cyane cyane mu masaha y'umugoroba.Agira ati’’ Aba bana bakwiye kwegerwa ndetse bakaba banasubizwa ku ishuri nk'abandi, kuko nibakomeza gukurira ahantu nk'aha bazavamo amabandi cyangwa se bakaba bahahurira n'ibindi byago kuko nta burere abana nk'aba bakura ku muhanda.’
Aba bacuruzi kandi bavuga ko baba barananiye ababyeyi , dore ko abenshi badataha ahubwo birarira aha mu isanteri. Icyakora aba bana banze kugira icyo batangariza itangazamakuru ku byo aba bacuruzi babavugaho, kuko bahise biruka bakavuga ko ntacyo bavugana n’umunyamakuru.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho avuga ko aba bana babakorera ubukangurambaga bwo kubasubiza mu ishuri, ari nako basaba abacuruzi kutabaha imirimo kuko akenshi uduhenda abana babaha ari two dutuma batava mu muhanda.
Agira ati’’Hashize ukwezi najyanye n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Gs Gatizo, tubakangurira gusubira mu ishuri ,abana 8 twasanze birirwaga kuri iriya centre ya Rugobagoba, twatumije ababyeyi babo n’umuyobozi w’ikigo bigagaho turabaganiriza. Batanu muri bo bemeye gusubira mu ishuri ‘’.
Uyu muyobozi avuga ko batatu basanze ari bakuru cyane ariko nabo bemeye kuguma mu miryango yabo , ku buryo nibatoranya abazajya kugororwa nabo bazaboherezayo.
Felix Jules B. TUGIRIMANA/heza.rwv