Ruhango : Inzego z'ibanze ziyemeje kurwanya ihohoterwa no kongera ubukangurambaga mu baturage
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 werurwe 2022 mu karere ka Ruhango habereye ibiganiro byateguwe ku bufatanye bw'intara y'Amajyepfo , akarere ka Ruhango ndetse n'urwego rw'Igihugu rushinzwe kugeenzura ihame ry'uburinganire GMO , ibi ibiganiro byavugaga ku ruhare rw'inzego z'ibanze mu kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Ibi biganiro byari biyobowe na Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko hagiye hagaragara ubumenyi buke ku ihame ry'uburinganire , bigateza amakimbirane mu miryango. Gutegura ibiganiro nk'ibi ngo ni ukongerera ubumenyi abayobozi b'inzego z'ibanze kuko ari bo bahura n'abaturage umunsi ku wundi , bityo bakarushaho kubasobanurira.
Guverineri Kayitesi avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga mu baturage bakamenya neza ihame ry'uburinganire ndetse no kurwanya ihohotera iryo ariryo ryose. Ati '' Hagiye hagaragara ikibazo cy'ubumenyi bucye mu nzego z'ibanze k andi ari zo nzego zegereye abaturage, ari na zo zigomba kubafasha mu gihe habaye ibibazo n'ihohoterwa. Nyuma y'ibi biganiro tugiye kongera ubukangurambaga mu baturage , haba mu nama , haba mu nteko z'abaturage no mu yandi mahuriro aduhuza n'abaturage , kuko usanga hari ahakiri ikibazo cyo kwihambira ku muco , umugore yahohoterwa ugasanga ngo ntibikwiye kuvugwa kwaba ari ugusebya umuryango rero tugiye kureba n'uko ibipimo byazamuka binyuze muri ubu bukangurambaga.''
Guverineri Kayitesi Alice avuga ko bagiye kongera ubukangugrambaga mu baturage
Ntabareshya Oscar umukuru w'umudugudu wa Gisiza mu kagari ka Kigarama , avuga ko ihohoterwa riba yaba umwana wahohotewe cyangwa umugore ugasanga imiryango ishaka ku bihishira. Ati'' mu miryango niho bipfira usanga rya hishira mu giturage cyacu rihari cyane mu miryango banga ko bimenyekana, ariko iyo twabimenye turabigaragaza tukabibwira ubuyobozi bw'akagari. Ariko hari ubwo usanga baduhiga kuko twabigaragaje ngo uriya mudugudu yashatse kudufungisha cyangwa kudufungishiriza umwana''.
uyu mukuru w'umudugudu kandi akomeza avuga ko hari abagore bagihohoterwa kubera ko biterwa n'abantu bakuze bababwira ko ari ko ingo zubakwa ko kuva na kera umugore yakubitwaga, kandi agakomeza akubaka nta kibazo.
ku ruhande rwa GMO Rose Rwabuhihi umuyobozi w'uru rwego avuga ko ikibazo cy'ihohoterwa kireba umuyobozi wese kuko biri mu nshingano ze kureba ikibazo icyo aricyo cyose cyabangamira umuturage. Yaba umugore yaba umugabo bose ibitekerezo byabo birubaka kandi buri wese aba afite igitekerezo cyafasha abandi. Agira ati ''Turashimira Igihugu cyacu cyashyizeho amategeko na politiki nziza yo kwimakaza ihame ry'uburinganire. Ariko haracyari ikibazo cy'amarangamutima aturutse ku kuntu twakuze twese, ukumva amashuri y'umwana w'umukobwa ntacyo avuze, gufata umwana bakabasambanya urumva umuhaye ikintu atarageza igihe cyo gukora kuko aracyari muto. Ni ngombwa ko buri wese izo nshingano azumva nk'ibyiza Igihugu gifite. Igihe hari umunyarwanda udahabwa uburyo bwo gukorera Igihugu cye, umuryango we nawe ubwe , akakivutswa kuko ari umugore cyangwa ari umugabo icyo gihe uba wishe amategeko y'Igihugu, uba wishe ihame ry'uburinganire kandi nawe ntushobora gutera imbere ukora gutyo''.
Rose Rwabuhihi umuyobozi wa GMO avuga ko buri wese akwiye kumva ihame ry'uburinganire
Ibi biganiro byari byitabiriwe n'inzego z'ibanze kuva k'umudugudu kugeza kuri komite nyobozi y'akarere ka Ruhango, Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo , umuyobozi mukuru wa GMO ndetse n'umuyobozi mukuru wungirije, n'umuyobozi ushinzwe
ubushakashatsi muri RGB.
Meya Habarurema Valens nawe yari yitabiriye ibi biganiro
Abayobozi mu nzego z'ibanze mu karere ka Ruhango ,kuva ku mudugudu kugeza ku karere bari bitabiriye ibiganiro
Jeanne @heza.rw