Muyira-Nyamure:Isasu ryarashwe na Biguma ryabaye imbarutso y'iyicwa ry'Abatutsi basaga ibihumbi icumi

Muyira-Nyamure:Isasu ryarashwe na Biguma ryabaye imbarutso y'iyicwa ry'Abatutsi basaga ibihumbi icumi

Itariki 27 Mata 1994 ni itariki itazibagirana mu buzima bw'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, uherereye mu karere ka Nyanza umurenge wa Muyira akagari ka Nyamure bitewe n’ubwicanyi bwahabereye bugahitana Abatutsi basaga ibihumbi icumi.

Umwe mu barokotse Jenoside wari warahahungiye wari ufite imyaka 28 ,avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi bageragezaga kwirwanaho, bagatera amabuye bagahunga ariko byaje gukomera hagati ya 22 na 25 mata, ubwo bazanaga abicanyi baturutse mu karere ka Bugesera baje gutinyura abari muri komini Ntyazo.

Tariki ya 27 Mata yabaye itariki mbi ubwo hicwaga Abatutsi benshi biturutse ku isasu ryarashwe na Hategekimana Philippe bahimbaga Biguma, wari umuyobozi wungirije wa jandarumori (Gendarmerie) ya Nyanza.

Agira ati" Hagati ya saa saba na saa munani twagiye kubona tubona imodoka iraje ipakiye abajandarume, bahageze Biguma ubwe yateye intambwe ajya imbere arasa isasu hari abagore bari bakikije mugenzi wabo wari urimo kubyara nuko riba rirabafashe, aba atanze ikimenyetso cyo kutwica".

Akomeza agira ati "Biguma iyo ataza ntabwo abatutsi baguye ahangaha bari gupfa kuko twari twagerageje kwirwanaho, ariko yaraje atanga amabwiriza ko bagomba kutwica barabikora. Aha haguye abantu benshi jye ubwanjye iwacu nahaburiye abantu 9 mu muryango wose ntibari munsi ya 25, abo kwa ba Data wacu na ba masenge".

Undi mutangabuhamya waharokokeye wari ufite imyaka 13 avuga ko nubwo yari umwana muto ariko yiyumviye interahamwe zivuga ko Biguma yabategetse kwica Abatutsi no kubahiga aho bihishe hose.

Ati 'Imodoka yaje tuyireba abana turamanuka tujya  kwirebera abajandarume n'imodoka, ibyo bavugaga byose twarabyumvaga Biguma yahise ategeka abicanyi kugota umusozi, barazamutse bararasa abafite  ubuhiri, imiheto n'imihoro basigara inyuma, abarokotse isasu bakwiruka bamanuka bagasanga abafite imihoro n'ubuhiri babateze bagahita babica babatemaguye".

Uyu mutangabuhamya warokotse we na murumuna we gusa mu muryango w'abantu 11, akomeza avuga ko babuze aho bahungira we na murumuna we bagasubira  ku musozi, nijoro baragarutse na mugitondo baza kureba abatapfuye   bakabasonga.

Ati "Baje gusonga no gutwara ibikoresho byo mu rugo no gucuza imyenda  bavuga ngo Biguma yatubwiye ngo tubice tubamare n'abihishe mu misozi, mu mibande tubahige. Birirwaga biruka bahiga abihishe n'imbwa kubera amabwiriza bahawe na Biguma". Uyu mubyeyi ngo iyo yumvise Biguma kuri we yumva umugizi wa nabi, kuko ngo ubusanzwe abahutu n'abatutsi bari basanzwe babanye neza.

Aba batangabuhamya bavuga ko icyo bifuza ari uko bazabona ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.
Umuyobozi w'akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko abaturage ba Nyanza bazi ibyo yakoze bazi uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi  bategerezanyije amatsiko urubanza rwa Philippe.

Ati "ni ikintu abaturage bishimiye. Abamuzi, abazi amateka ye baravuga bati nubwo abantu bapfuye ariko nibura  ababigizemo uruhare, ababahekuye barakurikiranwa n'ubutabera. Icyo bategereje cyane ni ubutabera kuko buriya iyo abantu bakidegemba nabyo bishengura umutima abarokotse, ariko iyo bafashwe bagahanwa birabaruhura kuko babonye ubutabera".

Meya Ntazinda Erasme avuga ko kujya imbere y'ubutabera kwa Biguma, bizatuma abarokotse Jenoside n'abazi amateka ye baruhuka ku mutima , kuko bazaba babonye ubutabera.

Kuri uyu musozi wa Nyamure hari hahungiye abantu bagera nko ku bihumbi 15, hakaba hariciwe abatutsi basaga ibihumbi 10.

Hategekimana Philippe Biguma avuka mu cyahoze ari Komini Rukondo mu cyari Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Ashinjwa kandi ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Karama no muri Isar Songa. Yafatiwe mu gihugu cy'Ubufafansa akaba azatangira kuburanishwa ku itariki ya 10 Gicurasi 2023 mu rukiko rwa rubanda (cour d'Assises )ruri i Paris.

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw