Madamu Jeannette KAGAME yagaragaje ko uburinganire ari uburenganzira abagore bavukanye
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko abatuye Isi bakwiriye kumva ko kuba abagore n’abana b’abakobwa bafatwa kimwe ndetse bagahabwa amahirwe angana na bagenzi babo b’igitsinagabo ari uburenganzira bwabo bavukanye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga mu 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, igamije kurebera hamwe uko abana b’abakobwa n’abagore bagira uburenganzira busesuye mu gufata ibyemezo ku mibiri yabo.
Iyi nama yateguwe na UNFPA ishamikiye ku Nama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) itangizwa kuri uyu wa Mbere, i Kigali.
Yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNFPA, Dr. Natalia Kanem; Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga muri Canada, Harjit S. Sajjan na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana.
Madamu Jeannette Kagame yagaragarije abari muri iyi nama ko iyo umwana w’umukobwa aza guhabwa uburenganzira bungana n’ubwa musaza we kuva kera, uyu munsi Isi yari kuba igeze kure.
Ati “Rimwe umugore yarabajije ati ‘uyu munsi twese twari kuba tugeze he iyo imbogamizi zose abagore n’abana b’abakobwa bahura na zo mu rugendo rw’iterambere zari kuba zidahari.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyo bigenda gutyo ‘Iyi si yari kuba ari ahantu ababyeyi bishimira kubyara umwana w’umukobwa badafite impungenge, ko uyu mukobwa wabo ashobora gukura akababazwa hagendewe ku gitsina cye gusa.”
Uretse izi mbogamizi umwana w’umukobwa yari kugira amahirwe yo kudahura na zo, Madamu Jeannette Kagame, yagaragaje ko iyo uburinganire buza kubahirizwa kuva kera Isi yari kuba igeze kure mu iterambere.
Ati “Ese iyi mikorere yo gutegeka abagore n’abakobwa kugenzura imibiri n’ubwenge bw’abagore n’abana b’abakobwa ni yo Isi yacu yahisemo?”
Yakomeje asaba abagore n’abana b’abakobwa kudacibwa intege n’akazi gakomeye kari imbere kuko uburinganire ari uburenganzira bavukanye.
Ati “Abagore ntibazacibwe intege n’akazi kari imbere. Uburinganire ni uburenganzira twavukanye kandi bugomba kugerwaho bukanabungabungwa.”
“Iyo uburenganzira bw’umugore bwo gufata ibyemezo ashaka ku mubiri we buhonyowe, iyo uburenganzira bw’umugore mu bijyanye na serivisi z’ubuzima butsikamiwe, baba bambuwe amahitamo bafite avuze byinshi ku buzima bwabo.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kumva ko iyo bigeze ku gufata icyemezo ku mikoreshereze y’umubiri w’umuntu, abagore banganya uburenganzira n’abagabo.
Ati “Barahohoterwa (abagore) mu buryo buhoraho kandi bararemwe mu buryo bungana kuva bavuka, abagore bafite ubushobozi n’uburenganzira ku mahitamo y’ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bwabo bingana n’iby’abagabo.”
Yashimye UNFPA yateguye inama nk’iyi, yemeza ko ari intambwe ikomeye mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagabo n’abagore.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.
Ibi byakurikiwe n’ingamba zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite mu nshingano zayo gukurikirana uburinganire, hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo n’ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.
Kugeza ubu imvugo yabaye ingiro kuko mu 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku Isi mu guteza imbere uburinganire, n’urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia iri ku mwanya wa gatandatu ku Isi. Iceland, Finland, Norvège, Nouvelle Zelande na Suède ni byo bihugu biza imbere ya Namibia n’u Rwanda.
U Rwanda rwagabanyije icyuho cy’umushahara hagati y’abagabo n’abagore, nka kimwe mu bipimo by’ingenzi bigaragaza urwego rw’uburinganire mu gihugu, ku kigero cya 80%, ari na rwo rwa mbere muri Afurika.
Mu nzego zimwe na zimwe nk’urw’ubuzima, u Rwanda ruri mu bihugu bike ku Isi byabashije kugera ku rwego abagore n’abagabo babona serivisi z’ubuvuzi bakeneye mu buryo bungana.
U Rwanda kandi ruzwi ku rwego mpuzamahanga mu kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko bigenwa n’amategeko.
Jeanette Kagame yagaragaje ko uburinganire ari uburenganzira abagore bavukanye
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, UNFPA, igamije kurebera hamwe uko abana b’abakobwa n’abagore bagira uburenganzira busesuye mu gufata ibyemezo ku mibiri yabo.Photo/igihe.com
src: igihe.com