Muhanga: Abana 10 bapfiriye mu mpanuka y'ubwato yabereye muri Nyabarongo
Ubwato bwari butwaye abana 13 bari bagiye gupakira amategura mu Karere ka Ngororero, bwarohamye muri Nyabarongo, amakuru avuga ko batatu n’umusare bavuyemo, abandi 10 bose bakaba bakiri mu mazi
Ndababonye Jean Pierre w’Imyaka 41 y’amavuko bivugwa ko yakodesheje buriya bwato ashyiramo abana ngo bajye kumufasha gupakira amategura hakurya mu Karere ka Ngororero, barohama muri Nyabarongo bose.
Amakuru UMUSEKE wamenye ahamya ko Ndababonye Jean Pierre wo mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yakodesheje ubwato bw’uwitwa Banganyiki Innocent, maze abushyiramo abana 13 b’abaturanyi ashaka kubambutsa umugezi wa Nyabarongo.
Abo bana bari bagiye kumufasha gupakurura amategura y’inzu mu Murenge wa Ndaro, ho mu Karere ka Ngororero, aho yari agiye kuyagurisha, ageze hagati mu mazi bararohama.Uwari utwaye ubwato NDABABONYE Jean Pierre w’imyaka 41, mu bapfuye babiri ni abishywa be (Ababereye Nyirarume).
Gusa abaduhaye iyo nkuru bavuga ko abana 3 muri 13 n’umusare ari bo babashije kuva mu mazi. Bavuga ko abandi bose uko ari 10 baburiwe irengero bakaba batarava muri Nyabarongo.
Abamenye ayo makuru bwa mbere, bavuga ko iyi mpanuka y’ubwato yabaye kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Nyakanga, 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).
Mayor w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuganye n’UMUSEKE avuye aho impanuka yabereye mu Mudugudu wa Cyarubambire.
Mayor Kayitare avuga ko abana bari mu bwato ari abo mu miryango ifitanye isano, ndetse n’umugabo wari ubatwaye mu bwato afitanye isano na bo.
Uyu mugabo wabashije kuva mu mazi, “ngo yatawe muri yombi” akaba avuga ko abana yari atwaye bashobora uba barenga 13.
Mayor Kayitare Jacqueline avuga ko bigoye kuvuga ko bakiri bazima, akavuga ko iyo mibare ivugwa n’uriya mugabo ishobora kujya munsi, cyangwa ikiyongera, cyangwa igahura n’iyo abaturage bavuga, kuko uriya mugabo ngo akomeza kwivuguruza ku makuru atanga.
Abana 13 bari mu bwato barohamye muri Nyabarongo