Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga yavuze ko ibiganiro byanyuzwaga kuri RTLM ari byo byatumye akora Jenoside
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo mu rubanza rwa Kabuga Felesiyani umutangabuhamya KAB006 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yaranakatiwe imyaka 30 y'igifungo, yabwiye urukiko ko ibiganiro byanyuraga kuri Radiyo RTLM , Kabuga ashinjwa kugira uruhare mu ishingwa ryayo, ari byo byatumye agira imyitwarire mibi mu gihe cya Jenoside ndetse akajya no kwica Abatutsi. Ibiganiro byanyuraga kuri RTLM byakorwaga na Kantano ngo byababwiraga uburyo Abatutsi ari babi , ndetse ko ari bo bishe uwari perezida w'Igihugu bityo ko na bo bazabica.
Uyu mutangabuhamya wumviswe hifashishijwe ikoranabuhanga akaba yari ari Arusha muri Tanzaniya, yavuze ko yari umunyamuryango wa MRND n'interahamwe. Akaba yarakundaga kumva cyane ibiganiro byatambukaga kuri Radiyo RTLM, bishishikariza impuzamugambi n'interahamwe kujya kwica Abatutsi ndetse nawe akaba yaragiye kwica Abatutsi abishishikarijwe n'ibi biganiro.
Yakomeje abwira urukiko ko ubwo Jenoside yatangiraga afatanyije na bagenzi be ngo bapakiye intwaro mu modoka za Kabuga zikaba zari zivuye i Goma zizanywe na Kabuga, ndetse ngo izi ntwaro gakondo akaba ari na zo zakoreshejwe hicwa Abatutsi i Gisenyi , yahamije ko nawe afatanyije na bagenzi be b'interahamwe bishe Abatutsi aho abagore n'abana biciwe kuri komini rouge imodoka za Kabuga zikaba zarakoreshejwe mu gutwara imirambo y'abari bamaze kwicwa.
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko yapakiye intwaro za zagisirikare , nk'imbunda karacinikov , na gerenade. Ubwe kandi ngo yiboneye Kabuga ari mu modoka ya Mercedes benz aparitse mu kigo cya gisirikare i Gisenyi, ndetse anaha imodoka 2 uwari umuyobozi w'interahamwe muri Gisenyi, imwe ya Toyota Mitsubishi n'indi ya Hiace kandi izi modoka ngo zikaba zarakoreshejwe mu gutwara ababaga bamaze kwicwa.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yaherukaga kubona Kabuga ubwo bari mu nkambi ya Mugunga, ubwo Kabuga yari yerekeje i Goma aho yari agiye gufata indege yerekeza muri Kenya.
Uyu mutangabuhamya wumviswe uyu munsi ntabwo ari we wagombaga kumvwa uyu munsi , ibi bikaba byatewe nuko uwari watangiye kumvwa ku wa kabiri w'icyumweru gishize atari ameze neza.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw