Rwamagana :Umuvunyi mukuru yasabye abaturage kwirinda gusiragira mu nkiko
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye abatuye mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana , kwirinda ibyatuma basiragira mu nkiko kandi ibi ngo bikaba bibahombya kuko bibatwara amafaranga yakabaye abagirira akamaro mu buzima bwabo.
Umuvunyi mukuru avuga ko muri uyu murenge harimo ibibazo byinshi by'amakimbirane ashingiye ku butaka , hakabamo n'ibyagiye mu nkiko kuko agaciro k'ubutaka kari hejuru muri uyu murenge wa Muyumbu, bitewe n'uko hegereye umujyi wa Kigali.
Agira ati''Ikigaragara ni ikibazo cyo kudahinduranya ibyangombwa by'ubutaka ni ukuvuga ihererekanyabutaka(mutation)''.Aha niho Nirere Madeleine umuvunyi mukuru, yahereye asaba abaturage kumenya no gusobanukirwa amategeko , bakirinda gusiragira mu nkiko kuko ari bo babihomberamo amafaranga yakabaye abagirira akamaro bakayakoresha bajya mu manza.
Yagize ati: “Abaturage ntibazi amategeko kuko uzi amategeko ntiwakwemera kwandikwa ku butaka utagurishije… kugira ngo amakimbirane yirindwe haba hagomba gukurikizwa amategeko niba umuntu agurishije agahinduranya n’uwo agurishije, ikindi bakegera ubuyobozi ntibabikore bonyine ubuyobozi bukaba buhari, ikintu bahatanira kujya mu nkiko aho kujya mu buyobozi barangiza babona binaniranye bakabona kuza mu buyobozi kandi ibintu byarangiye.”
Umuvunyi Mukuru kandi yagarutse ku bibazo bijya mu nkiko bikagarurwa mu bunzi, asobanura neza ko ibi bitemewe n’amategeko, icyo urukiko rufasheho umwanzuro kidakwiye kugaruka mu bunzi.
Bahizi Jean Paul umwe mu baturage wari ufite ikibazo cy’ubutaka aburana na mugenzi we waganiriye na Muhaziyacu.rw dukesha iyi nkuru , yavuze ko urubanza rwe rwari rumaze imyaka irindwi akaba yararuhombeyemo byinshi. Yagize ati “Nashoye amafaranga yenda kugera muri miliyoni 3Frw, kuko nareze mu rukiko rwa mbere rw’ibanze ndatsindwa njurira mu rwa kabiri, nshaka umwunganizi mu mategeko muha ibihumbi 500Frw, amatike nahaga abatangabuhamya, njya mu rukiko rukuru aho hose nitwazaga abatangabuhamya kandi mbategera, byaje kugera aho ngaruka mu bunzi nabwo nsubira mu nkiko z’ibanze nkoresha imyanzuro, hafi miliyoni 3Frw zari zigiye kandi birangiye ntsinzwe.”
Bahizi agira inama abandi baturage bagenzi be bafitanye ibibazo bikagera ubwo bajya mu nkiko, ko bajya babyirinda ahubwo bbakabikemura hakiri kare. Ati: “Njye bimbereye isomo, umuntu wese ufite imanza mbere y’uko ajya mu nkiko yagombye kubanza akicarana n’uwo bafitanye ikibazo ubwabo bakavugana, byabananira bakajya mu nzego z’ibanze ariko rwose inkiko ntabwo ari ibintu by’i Rwanda.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko hari gahunda ya komiye nyobozi y'akarere yo kumanuka bakegera abaturage , mu rwego kubakemurira ibibazo aho biri. Yagize ati: “Komite nyobozi mu baturage tureba ahari ibibazo byinshi kurusha ahandi, ahari ibibazo kurusha ahandi nkuko tubibona iyo twakira ibibazo byabo, uko tuza mu nteko z’abaturage uko baza ku karere aha mbere ni Muyumbu, hagakurikiraho Muhazi.”
Abaturage bo mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana ubwo bari baje gukemurirwa ibibazo byabo. ifoto/Muhaziyacu.rw
Mbonyumuvunyi Radjab Meya w'akarere ka Rwamagana , avuga ko gahunda ya komite nyobozi mu baturage igamije gukemura ibibazo by'abaturage aho biri. ifoto/Muhaziyacu.rw
src@muhaziyacu.rw