Dufite urwego rukora gatanya ariko nta rwego ruhuza dufite : Mgr Smaragde Mbonyintege
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Smargde Mbonyintege , avuga ko nubwo umubare w'ingo zitandukana urimo kwiyongera, hakwiye urwego ruhuza kurusha urutanya nk'uko byahoze mu muco w'abanyarwanda ko ababaga bagiye gutandukana bahuzwaga n'ababyeyi n'imiryango , biryo umuryango ntutandukane, kuko iyo utandukanye ngo nubwo umugore ariwe uharenganira abana nibo bahura n'ingaruka zikomeye.
Musenyeri Mbonyintege avuga ko abana birirwa mu muhanda n'abajya mu buraya , iyo uganiriye nabo abenshi ngo bakubwira ko ababyeyi babo batandukanye , bityo bakaba barabuze uburere. Aha ni naho ahera asaba abubatse ingo kujya bibuka ko umwana bahawe ari umugisha , ndetse bakanibuka amasezerano basezeranye bajya kubana , bakayetekerezaho mbere y'uko batandukana.
Agira ati '' iyo dusezeranya turabigisha twarangiza tukabaza umugabo tuti uremera ko Nyirakanaka akubera umugore, ati Ndabyemeye , umugore ati ndabyemeye, iri sezerano rikorerwa imbere y'Imana n'abantu twe turaryemera , nta nubwo ari umuntu ni Imana yahagennye'''.
Kubwa Mgr Mbonyintege ngo igihe abantu bagiranye ikibazo ntibakwiye kwihutira kujya mu nkiko bajya gutandukana, ahubwo bakwiye kwihutira kujya mu bunzi ari rwo rwa rwego tudafite , kuko ngo ubusanzwe abahuzaga abantu bishingiye ku muco bari ababyeyi , none ngo uyu munsi ntibakimenya igihe abana bashakiye. Agira ati ''numva gahuza ariyo dukeneye kurusha gatanya .Nk'uko hariho urwego rutanya rwa Leta , dukwiye n'urwego ruhuza rwaba urwa Leta rwaba urw'abantu ku giti cyabo rwaba urw'amadini, buriya nubwo umugore ari we uhuriramo n'ibibazo kuko ari we ukururukana n'abana ariko ababigwamo ba mbere ni abana. Njye numva nabanza kubunga aho kubatanya''.
kugira ngo urugo rube rwiza abantu babane neza , Musenyeri Mbonyintege avuga ko ubusanzwe haba inyigisho z'abashakanye hakaba n'abazigisha ariko ngo ntahamya ko zihagije , ahubwo ngo zikwiye no kuvugururwa ndetse zikaba zanaherekezwa.Ibi ngo babikora ku munsi w'umuryango no ku munsi wa Yubile zigenda zikorwa z'abashakanye.
Musenyeri Mbonyintege kandi avuga ko yishimira kubona umugabo n'umugore babanye neza ndetse bahangayikishijwe no kurera neza abana babo , gushaka imitungo n'ibyatunga urugo ngo rubeho neza ntabwo bikwiye kubatandukanya ahubwo bikabahuza. Niba umugabo ashaka gushaka imitungo ntakamubere inzitizi , niba umugore ashaka gushaka amafaranga, ushaka iterambere akabikora ariko yibuka ko afite umugabo babyaranye abana ndetse basezeranye.
ikindi ngo nuko abantu igihe bavuga iterambere ry'abashakanye badakwiye kurishingira ku mitungo ahubwo ngo barishingire no ku mubano , no ku muco no ku kuri.
mu mwaka wa 2019 , imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n'inkiko gutandukana nk'uko bigaragazwa na raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR).Ni imibare yzamutse cyane kuko muri 2018 hari hatanzwe gatanya 1133 ni ukuvuga ko zikubye incu6.8.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw