I Paris: Bane baregeye indishyi mu rubanza rwa Muhayimana
Mu rubanza rw’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa Muhayimana Claude , uregwa ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, rurimo kubera i Paris mu Rukiko rwa Rubanda (cour d’Assise), kuri uyu wa mbere tariki ya 29 ugushyingo 2021 humviswe abatangabuhamya barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, baregera indishyi baturutse mu karere ka Karongi, aho Muhayimana aregwa kuba yaratwaraga interahamwe kujya kwica Abatutsi mu bice bya Bisesero, Gitwa na Karongi.
Ni abatangabuhamya bane barimo abagabo batatu n’umugore umwe , batatu bahamagajwe n’urukiko undi umwe yahamagajwe n’ishyirahamwe riharanira inyungu z’abahohotewe ryo mu Bufaransa, CPCR.
Mbere yo gutanga ubuhamya bwabo bamenyeshejwe ko kubera ko baregera indishyi z’akababaro batarahira nk’abandi batangabuhamya, ariko basabwa kuvugisha ukuri.
Umwe mu baregera indishyi wahawe izina rya Kalisa, wari utuye mu Bisesero ahiciwe umugore we n’abana 10 ndetse n’abandi barenga 80 bo mu muryango we, yavuze ko Muhayimana Claude yakunze gutwara interahamwe ,yanagize uruhare mu kwica. Abajijwe n’umucamanza niba we ubwe yariboneye Muhayimana cyangwa yamubwiwe n’abandi, uyu Kalisa yavuze ko yamwiboneye atwaye imodoka ya Dayihatsu y’ubururu, kandi ko mbere ya jenoside yatwaraga akamodoka gatukura.
Agira ati’’Imodoka zari nyinhi harimo dayihatsu , bisi n’izindi abari bazitwaye hari abo twamenyemo , Muhayimana nari nsanzwe muzi uyu uri hano ni we ,mbere ya Jenoside yatwaraga akamodoka k’umutuku yagize uruhare mu gutwara interahamwe no mu bwicanyi’’.
Umucamanza yongeye kumubaza niba yari asanzwe aziranye na Claude, niba yaranamwiboneye atwaye imodoka. Kalisa ati’’ Ntitwari incuti ntibyari na ngombwa kumenyana, ariko iwacu iyo imodoka itambutse baravuga ngo ni iya nyanaka , yari ayitwaye yanavagamo.’’
Undi mutangabuhamya nawe uregera indishyi muri uru rubanza wahawe izina rya Munyankindi avuga ko bishe umuvandimwe we wo kwa se wabo , umurambo we bakawutwara mu modoka ku Kibuye kandi ngo uyu muvandimwe we yari aziranye na Claude . Agira ati ‘’ uwo muvandimwe wanjye yari azi Muhayimana, ubwo bazaga mu bitero yaramumenye arabitubwira. Umurambo we bawushyize mu modoka, bawutwara ku Kibuye ubuyobozi bwari bwawubatumye ngo babagororere , nkaba nzi ko Muhayimana yari mu bazanaga abaje mu bitero mu modoka.Niyo mpamvu naregeye indishyi muri uru rubanza’’.
undi munyarwanda wumviswe muri uru banza ni umuturage uvuka ahahoze ari Komini Gitesi muri Segiteri Rubazo , avuga ko ku itariki ya 8 bahunne bahunganye n’inka zabo ndetse n’ibizabatunga. Baje kumva k’umusozi wa Gitwa bari bahungiyeho haguye umujandarume, uwo munsi ngo bagize ubwoba budasanzwe ndetse ngo haje igitero cy’abasirikare gusa kuva sa yine kugeza sa cyenda babarasa amasasu menshi aha hanagwa abantu benshi.
Nyuma yo kuva Gitwa ngo acitse interahamwe yahungiye mu Bisesero aho yageze abasirikare b’abafaransa babizza ko bazagaruka kubarinda ariko ngo aho zibasigiye interahamwe zabishemo abatari bake. Ati’’ buri munsi twarapfushaga kubera ibitero ariko ku itariki 26 Mata I Gitwa na 15 Gicurasi , Bisesero hapfuye ababarirwa mu bihumbi’’.
Abajijwe na Perezida w’urukiko uko yamenye urubanza rwa Muhayimana , uyu mutangabuhamya yasubije ko yarwumvise ko ruzaba mu itangazamakuru akumva ahavugwa ari aho yahungiye. Ati’’ Mfite ibikomere kuko nakutse amenyo Gitwa haguye mama umbyara n’abana 3 tuvukana, ku itariki 26 kamena nibwo namenye ko nasigaye njyenyine’’.
Abatangabuhamya baregera indishyi bumviswe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 ugushyingo 2021, ni bane aba bose bakaba baregera indishyi , nubwo mbere yo gutanga ubuhamya batabanje kurahira kuko baregera indishyi, ariko basabwa kuvugisha ukuri.
Claude Muhayimana ashinjwa ibyaha by’ubufatanyacyaha n’inyoko muntu ibyaha yakoreye mu yahoze ari perefegitura ya Kibuye ubu ni mu karere ka Karongi.
Uwambayinema marie Jeanne/heza.rw.