Amajyepfo : Ba mutima w’urugo bashimiwe uruhare bagize mu kwesa imihigo.
Mu nama rusange yahuje abagize inama y’Igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’umurenge, uturere ndetse n’ubuyobozi bw’intara mu ntara y’Amajyepfo, ndetse na bamwe mu badepite bari mu ihuriro ry’abagore bari mu nteko ishinga amategeko FFRP, ba mutima w’urugo besheje imihigo kurusha abandi mu majyepfo bashimiwe uruhare rwabo mu gutuma imihigo yeswa.
Akarere ka Gisagara niko kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya Mutima w’urugo n’amanota 96.1%. Dusabe Denyse umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere , yavuze ko icyabafashije kwesa imihigo bakaza ku mwanya wa mbere ari ubufatanye, imikorere n’imikoranire y’inzego z’imiyoborere na ba mutima w’urugo.
Ati’’Hari ibipimo bigenderwaho muri iriya midugudu ntangarugero ya ba mutima w’urugo, mu karere kacu twari dufite imidugudu 13 y’intangarugero kuko dufite imirenge 13, rero hari ibigenderwaho kuba nta miryango ihari irangwamo amakimbirane, kuba nta mwana uhari utari mu ishuri, nta babana batarasezeranye , kuba bafite aho bamenya imyanda, kuba hari isuku ihagije, kuba bafite ubwiherero bwuzuye kandi bwujuje ibisabwa ndetse no kugira ibiti by’imbuto, ibyo byose rero basanze tubyujuje akaa ari yo mpamvu twabaye aba mbere’’.
Visi Meya Dusabe avuga ko kandi biyemeje kuzaguma kuri uyu mwanya wo kwesa imihigo. Ati’’ Hari imihigo mishya isinywa buri mwaka , nabwo tugiye gukomeza kurushaho gukora cyane kandi no kandi dufatanyije , ariko umugambi nta wundi ni uguhora ku isonga kuko ni nabyo twiyemeje mu karere kacu’’.
Uyu muyobozi kandi avuga ko ba mutima w’urugo batakwesa imihigo bonyine, ahubwo ngo bisaba ko abayobozi babegera bakabagira inama, aho bahuye n’imbogamizi bakabafasha kuzivamo.
Ku ruhande rw’akarere ka Muhanga kegukanye umwanya wa kabiri,Mukasekuru Marcelline umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore muri aka karere , avuga ko ibanga bakoresheje ari ubufatanye n’izindi nzego ndetse no kwitanga ku nshingano bashinzwe.Gukora inama nyinshi zitandukanye mu midugudu bagasobanurira abaturage iyi mihigo, biri mu byatumye abaturage bayumva bakabafasha kuyishyira mu bikorwa.
Ati’’ Twagiye tujya aho ibikorwa bibera dukorana n’abaturage, imihigo twayigezeho kuko abaturage bayumvise bakumva ko ari ibyabo ndetse twanafatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi mu karere ka Muhanga ziradufasha no kumva dushaka kuba aba mbere, turabiharanira nyine.’’
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko imihigo ya mutima w’urugo ari imihigo ifite impinduka ku mibereho y’umuryango nyarwanda , kuko harimo iyo kurwanya ikibazo cy’igwingira mu bana ,kugarura mu mashuri abana bayataye, kugira isuku , kurwanya imirire mibi amarerero agakora , imiryango ikabana neza ariko harimo no kwiteza imbere.
Agira ati’’Icyo tubasaba nuko iyo mihigo bayishyira mu bikorwa yose, ntabwo twavuga ko bagezeyo kuko tugira umudugudu umwe mu karere weserezwamo imihigo ya mutima w’urugo, umudugudu umwe mu karere usanga gafite imidugudu 500 cyangwa 600 navuga ko ari nk’igitonyanga mu nyanja.’’
Guverineri Kayitesi avuga ko imihigo ya Mutima w'urugo ifite umumaro ukomeye ku muryango nyarwanda.
Guverineri Kayitesi akomeza avuga ko nubwo umudugudu weserezwamo imihigo aba ari umwe ariko inama y’Igihugu y’abagore, isabwa gukora biriya bikorwa mu midugudu yose batuyemo, kugira ngo imibereho y’abatuye mu ntara y’Amajyepfo irusheho kuba myiza.
Iyi nama yahuje abahuzabikorwa b’inama y’Igihugu mu turere 8 tw’intara y’Amajyepfo n’abo ku rwego rw’imirenge 101 mu mirenge yose yo muri iyi ntara. Uturere 3 twaje ku isonga tukaba twarahawe ibikombe ari two Gisagara yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.1, Muhanga ku mwanya wa 2 n’amanota 95.4%,Nyaruguru k’uwa 3 n’amanota 95.3% ni mu gihe akarere ka Nyanza ari ko kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 74,7%.
Abahagarariye inama y'Igihugu y'abagore mu turere no mu mirenge yose mu ntara y'Amajyepfo
Akarere ka Muhanga katwaye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo ya mutima w'urugo
Inama rusange yari yahuje abagore bari mu nama y'Igihugu y'abagore mu ntara y'Amajyepfo.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw