Huye : Ababuriye ababo mu kirombe barasaba guhabwa impozamarira
Ababyeyi babuze abana babo bakoraga mu kirombe cyacukurwagamo amabuye mu kagari ka Gahana, mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, bavuga ko bifuza ko bahabwa impozamarira z’abana babo baburiye ubuzima muri iki kirombe, kuko ari bo bari batezeho amaramuko .
Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Gicurasi , ubwo ku mwobo w’aho bamanukiraga bakijyagamo hashyirwaga imisaraba n’indabo nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe nyuma y’igihe bashakishwa ariko bikarangira batabonetse.
Nyirabazirutwe Rose wabuze umwana we , avuga ko uyu mwana ari we yari asigaranye wamutungaga kuko se umubyara nawe yapfuye.
Ati’’ Umuntu ntiwabona amafaranga umuguze ariko nifuza ko bampa impozamarira kuko uyu mwana niwe nari ntezeho amakiriro, niwe nari nsigaranye. Ikindi twifuza ko twabona ubutabera, twumva ko nyiracyo bamufashe ariko ntituramubona wenda iyo tumubona yari kutubwira aho umwobo ugarukira n’abakoreshaga abana bacu.’’
Ibi binavugwa na Nibayisenge Edison nawe wahaburiye abana babiri umwe ari uwe undi amubereye se wabo, avuga ko icyo bifuza ari uguhabwa ubutabera ariko bakanabona impozamarira.
Ati’’ Aba bana bacu bari mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, bari kuzagirira umumaro twebwe ababyeyi ndetse n’Igihugu, nk’ubu njye ndi umusaza umukecuru wanjye nawe arashaje ni n’umurwayi uriya niwe twari dutezeho amakiriro’’.
Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange, yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iki kirombe. Ati’’ Tuzakomeza kuba hafi imiryango yabuze ababo kugira ngo hatagira icyo ibura nk’uko byakomeje kuvugirwa hano’’.
Aba baturage kandi bavuga ko ubuyobozi bukwiye gukurikirana bukamenya ny'iri iki kirombe kugira ngo abibazwe , kuko ngo nubwo bumva ko nyiracyo atazwi bitashoboka ko umuntu yacukura ubuyobozi butabizi kandi ari Igihugu gifite umutekano.
Ku itariki ya 19 Mata 2023, nibwo iki kirombe cyagwiriye abantu 6 bari barimo gucukura, kuva ubwo hatangiye imirimo yo gucukura babashakisha kugeza ubwo bageze muri metero 70 z'ubujyakuzimu batarababona, maze imirimo yo kubashakisha irahagarara kuko babonaga ko birimo gukorwa mu buryo bwangiza ibidukikije.
Abaturage bitabiriye uyu muhango wo kubashyingura bavuze ko Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice wanifatanyije na bo, yavuze ko hagiye gutunganywa neza hagaterwa ishyamba.
Abaturage bari baje kwifatanya n'imiryango y'ababuze ababo mu gushyingura
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA