Ruhango:Umugore arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma

Ruhango:Umugore arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma

Umugore witwa Uwingabire Thacienne arakekwaho kwica umugabo we amuteye icyuma mu mutima, umwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Gisanga Umurenge wa Mbuye wabonye ubu bwicanyi buba, yabwiye UMUSEKE ko  byabaye saa ine zijoro, abaturage bamutabaje ko umugore n’umugabo barimo kurwana.

Uyu muturage utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yahageze asanga uyu nyakwigendera umugore amaze kumworosa umwenda, amubajije uko bimeze abanza kumuhisha ko  yarangije kumwica.

Ati “Nagize amatsiko norosora uwo mwenda nsanga yamuteye icyuma ku mutima kandi yarangije gupfa.”
Uyu muturage avuga ko  hari amakuru bari bafite ko abo bombi bashinjanyaga gucana inyuma.

Ati “Umugabo yashinjaga Umugore kumuca inyuma, n’umugore nawe agashinja umugabo ko amuca inyuma.”
Uyu mugabo wabonye uko byagenze, avuga ko akimara kuhagera yahise atabaza inzego z’umutekano zirahagera zitangira gukora iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye Kayitare Wellars  yemeje ayo makuru, ariko avuga ko ibirenzeho biri mu iperereza Ubugenzacyaha bwatangiye gukora.

Ati “Ntabwo turamenya icyo bapfaga biracyari mu iperereza kuko Inzego zibishinzwe zahageze.”

Yavuze ko aho bari bari mu kabari, umugabo yasabye umugore ko bataha, kuko yumvaga arushye, umugore amubwira ko amusanga mu rugo.

Ati “Umugabo yageze mu rugo ategereza ko umugore aza araheba, umugore yahageze batangira kurwana nibwo yahise amutera icyuma ku  mutima umugabo arapfa.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko Mutatsamahoro Nafthal ukekwaho kwicwa n’Umugore we  babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mutatsamahoro Naphtal yari afite  imyaka 31 y’amavuko, naho Uwingabire Thacianne akaba afite imyaka 26 y’amavuko, abo bombi bari bafitanye umwana umwe.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, Umurambo wa Mutatsamahoro Nafthal wari ukiri kuri Sitasiyo ya Polisi i Mbuye, naho Uwingabire Thacianne akaba afitwe n’Inzego z’ubugenzacyaha kugira ngo akorweho iperereza.

Gusa Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko RIB nimara gukora iperereza umurambo uhita ujyanwa ku Bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

 Ivomo: umuseke.rw