RSSB yabajijwe ikibazo cy 'ubutaka bwa miliyari 137 bumaze imyaka 10 budakoreshwa

RSSB yabajijwe  ikibazo cy 'ubutaka bwa miliyari  137  bumaze imyaka 10 budakoreshwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), bwisobanuye imbere ya Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ku kibazo cy’ubutaka rufite hirya no hino mu gihugu ariko bukaba bumaze igihe kirekire butabyazwa umusaruro.

PAC yatangiye kumva ibisobanuro by’ibigo bya Leta ku makosa yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Nzeri 2022.

Ubutaka RSSB yasabweho ibisobanuro bwatanzweho miliyari 137 Frw. Bumaze imyaka igera ku 10 budakoreshwa ndetse raporo y’Umugenzuzi w’Imari igaragaza ko imaze kubutangaho miliyoni zigera kuri 394 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga arimo imisoro, ayo kubwitaho no kubucungira umutekano bivuze ko uko butinda gukoreshwa ari na ko bukomeza guteza ibihombo.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko yaguze ubwo butaka mu rwego rwo kwiteganyiriza bitewe n’uko uko igihe gishira ari ko igiciro cy’ubutaka kigenda kizamuka.

Yagize ati “Ubutaka RSSB ifite n’imishinga y’ejo hazaza, utaguze ubutaka ngo witeganyirize ukazateganya kubaka amacumbi mu myaka 15 iri imbere ntabwo ubutaka wagura icyo gihe bwatuma wubaka umushinga uzabyara umusaruro ariko iyo witeganyirije mbere bituma cya giciro wari kuzishyura ubutaka buhenze kigabanuka.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko ubutaka bugurwa nta gitekerezo RSSB ifite cy’icyo buzakoreshwa.

Ati “Muri iki kigo kigomba kureba mu gihe kirekire. Ubutaka murabufite ariko ntimuzi icyo muzabukoresha ni cyo kibazo kiri hano. Ibi bikorwa n’umuturage uvuga ngo nta wamenya reka mbe nibikiye akantu, ejo kazangoboka, ubu se RSSB ijye gucuranwa ubutaka n’abaturage?”

Rugemanshuro yakomeje agira ati “Ibyo muvuga ni byo ntabwo ubutaka bwose bwaguzwe bizwi ngo ‘hano hazajya inzu z’ubucuruzi ariko ukurikije ibishushanyombonera byagiye bikorwa, RSSB yagiye ihitamo ahantu […] hari ubwo butaka ngo ibashe kuhashyira ibikorwa ndetse hari n’ubwo twagiye dusubiza dusanze inyigo twakoze bitazahura.”

Depite Niyorurema Jean René ati “Iki ni ikibazo gikomeye Leta irashishikariza umuturage ko ubutaka afite abubyaza umusaruro, atabikora akabwamburwa, na ho mwebwe mukagura ubwo mubika imyaka 10?”

Rugemanshuro ati “Ntabwo ari ubwo kubika gusa, iyo hari abashoramari bashaka ubutaka ngo babubyaze umusaruro turakorana. Ubwo tugura bushyashya tubugura ku mpamvu zisobanutse.”

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko igitekerezo cyo kugura ubutaka butarahenda atari kibi ariko RSSB ari urwego rufite ubushobozi bwo kubona amakuru y’ikizakenerwa ahantu runaka.

Ati “Nk’ubutaka bwo mu Kiyovu cy’Abakene. Iyo mugiye kwimura abaturage mugendera mu mutaka wo kuvuga ngo ni ibikorwa by’inyungu rusange. Nk’umuturage unyura hariya akabona bumaze igihe budakoreshwa ntabwo bifite ibisobanuro. Mukwiye kugura ahantu muzi neza ko nta gihombo muzagira.”

Depite Bakundufite Christine yavuze ko niba RSSB yaratanze miliyari 137 Frw ifite gahunda yo kubika ubutaka ngo nibukenera butazaba bwarahenze yatekereje nabi kuko ayo mafaranga iyo iba yarayashoye ahandi hantu niho iba yarungutse.

Ati "Muri iyi raporo bigaragara ko mumaze kubutangaho miliyoni 394 Frw. Uko mutinda kubukoresha ni ko mugenda murushaho kongera igihombo."

PAC yasobanuye ko ubutaka bwa RSSB buherereye hirya no hino mu gihugu bubyazwa umusaruro ku kigereranyo cya 3%.

RSSB yavuze ko hari inyigo ku mikoreshereze y’ubutaka irimo gukorwa aho ubutaka bwose buzagenerwa icyo buzakoreshwa n’igihe buzakoresherezwa hakurikijwe intumbero y’igihugu, bitarenze Kamena 2023. Ubwo bizagaragara ko bidashoboka kubukoresha ngo buzashyirwa ku isoko.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubwiteganyirize, RSSB, Rugemanshuro Regis, atanga ibisobanuro ku bibazo bireba ikigo ahagarariye
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yagaragaje ko ubutaka bugurwa nta gitekerezo RSSB ifite cy’icyo buzakoreshwa
Abagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari n'Umutungo bya Leta bakiriye RSSB ku munsi wa mbere wo kumva ibisobanuro by'ibigo bya leta
ivomo:igihe.com