RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo

RDF yarashe ku ndege y’intambara ya Congo

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko ingamba zafashwe, nyuma y’uko indege ya gisirikare ya Congo yongeye kuvugera ikirere cy’u Rwanda, ikaraswaho.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ku isaha ya saa 17h03, indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yavogereye ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Itangazo rigira riti “Hafashwe ingamba z’ubwirinzi. U Rwanda rurasaba DRC guhagarika ubu bushotoranyi.”

Ababibonye n’amashusho yafashwe, agaragaza iyo ndege iri mu kirere icumba umwotsi, mbere y’uko igwa ku kibuga cy’indege i Goma bakayizimya.

umuseke,rw