Ruhango : Umwana w'imyaka ibiri n'igice yasanzwe mu kizenga cy'amazi yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022, abaturage bo mu mudugudu wa Murinzi akagari ka Nyamagana mu murenge wa Ruhango, babonye umurambo w'umwana w'imyaka ibiri n'igice mu kizenga cy'amazi akaba yari yarabuze kuri uyu wa gatatu.
Amakuru y'ibura ry'uyu mwana, yamenyekanye ubwo umubyeyi we yamuburaga agatakira abaturanyi maze bagatangira kumushakisha bakaza kumusanga ku nkombe z'ikizenga cy'amazi. Aba baturage ngo bakeka ko uyu mwana yaba yishwe akakijugunywamo kugira ngo bazavuge ko yishwe n'amazi.
Nemeyimana Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge, yabwiye umuseke ko aba baturage bavuga ko ababyeyi b'uyu mwana bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane n'abaturanyi, akaba ari yo mpamvu bakeka ko yaba yishwe.
Umurambo w'uyu mwana witwaga Uwineza Liliane ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru , kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe.