Burera: RIB ifunze ukekwaho gucuruza amasashe
Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Hakuzimana afite amapaki 84 y’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda akaba yafatiwe mu karere ka Burera, mu Murenge wa Bungwe, Akagali ka Tumba, Umudugudu wa Nyarukore.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uwafashwe ari Hakuzimana wafashwe mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe n’igice ku cyumweru tariki ya 04 Nzeri 2022, afite igikapu cyuzuyemo amasashe.
Yagize ati:“Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abantu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe, biturutse ku mukuru yizewe atangwa n’abaturage bo mu kagali ka Tumba. Nibwo Hakuzimana yahagarikwaga mu Mudugudu wa Nyarukore abapolisi barebye mu gikapu yari afite basangamo amasashe ibihumbi 16 800 atemewe gukoreshwa mu gihugu.”
Akimara gufatwa, Hakuzimana yemeye ko amasashe ari aye kandi ko yari ayashyiriye abakiriya be mu Karere ka Gicumbi.
SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda gcuruza ibintu bitemewe gucururizwa mu Rwanda no kwirinda gukora magendu, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yasoje ashimira abaturage batanga amakuru ibi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anabasaba kujya batanga amakuru aho babonye abantu bakora ibyaha.
Hakuzimana n’ibyo yafatwanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) rukorera kuri sitasiyo ya Bungwe ngo hakurikizwe amategeko.