Abataragiraga imiryango yababereye umubyeyi: ubuhamya bwa bamwe mu baririmbyi ba korari Ebenezer yizihije isabukuru y’imyaka 25
Korali Ebenezer ikorera ivugabutumwa mu ndirimbo muri ADEPR Paruwase Cyarwa itorero rya Tumba , yizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze itangiye umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza no kuyobora abantu mu nzira y’agakiza.
Ibi birori iyi korali yabyizihirije muri ADEPR Cyarwa kuri icyi cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023. Ni ibirori byaranzwe no kuvuga amateka maremare y’iyi korali uko yatangiye ari korali y’ishuri ry’icyumweru (Sunday school) nyuma ikaza kwitwa korali ya kabiri kugeza ubwo ihawe izina rya Ebenezer.
Nkundimana Vincent umuyobozi wayo , uri no mubayitangije yasangije abitabiriye ibi birori amateka yayo, avuga ko batangiye uyu murimo mu mu kwezi kwa 5 mu 1995, bafashe abana bari mu ishuri ry’icyumweru maze bashinga korali y’urubyiruko.
Mu 1997 bari bamaze gukura bahinduka korali ya kabiri yungirije korali nkuru yitwaga Korali Cyarwa. Muri uyu mwaka nibwo bahawe izina ryitwa Ebenezer bivuye mu ijambo ry’Imana riri mu gitabo cya mbere cya Samweli 7,12.
Ati’’ Ebenezer bisobanura ngo Uwiteka yaratuzahuye , iyi korali yaciye mu buzima bugoye twari abana bato uwari ukomeye yigaga mu mashuri yisumbuye, ariko ubu tumeze neza mu ngeri zose z’imirimo turiyo, turimo abakuze abubatse ingo , ndetse n’urubyiruko , ni korali yamaze kubakika ubu dufite abaririmbyi 80’’.
Nkundimana kandi akomeza avuga ko batakoraga umurimo wo kuririmba gusa, ahubwo korali ngo igiye ifite ibikorwa bisanzwe bifitiye akamaro n’abatari abakirisitu b’iri torero.
Ati’’ Hari abana twabaga dufite bakabura amafaranga y’ishuri, abo twegeranyaga amafaranga tukamwishyurira. Hari ubwo twegeranya ubushobozi tugasura abarwayi kwa muganga , tugatangira abantu ubwisungane mu kwivuza kandi ntitureba ngo uyu turasengana oya ntiturobanura ku idini uwo tubonye akeneye ubufasha bwacu turabikora kuko abo nibo Yesu aba ashaka kugirira neza’’.
Ntawuziyandemye Patrick umutoza w’iyi korali wayinjiyemo kuva mu mwaka wa 1998, avuga ko yishimira iyi myaka bamaze bavutse ndetse akanishimira aho bamaze kugera mu rwego rw’imiririmbire.
Ati’’ Twatangiye tuvuza ingoma isanzwe ubu tumaze kugera ahashimishije dufite ibyuma byiza by’umuziki bigezweho ndetse tumaze gusohora album z’indirimbo 5. Dufite umwihariko wo kuririmba turirimbiye ku manota cyane. Imyaka 25 ubona ko tugeze ahashimishije’’.
Bamwe yababereye umuryango abadafite ababyeyi barababona
Uwimana Marie Claire wahoze muri iyi korali akayimaramo imyaka 22 avuga ko yayinjiyemo ari umwana muto w’imyaka 16 aha ni naho yaboneye umuryango , kuko ntawo yari afite .
Ati’’ Nayigiyemo nkurikiye urungano rwanjye rwari ruyirimo , ndiga amashuri yisumbuye baramfasha bamba hafi nza kubura umubyeyi wanjye nari nsigaranye baramfasha banamfasha gucunga umutungo ababyeyi bari bansigiye, bakangira inama mbese bambera abavandimwe n’ababyeyi kandi urumva ko nta wundi muryango nari mfite, kugeza ubwo nshatse umugabo baranshyingira narabyaraga akaba ari bo baza kumpemba Nubwo maze iminsi narimutse tutakiri kumwe ariko ndayikunda nibo babyeyi n’abavandimwe mfite’’.
Mukagasana Illuminée ni umubyeyi uri mu bayitangije avuga ko hari gihe cyageraga abana bayirimo bakajya kwiga ugasanga korali isigaye irimo abana bake, yiyumvamo kujya kubafasha nk’umuntu mukuru agamije kubafasha .
Ati’’ Niyumvisemo kubajyamo ngo njye mbafasha binafashe abandi bakuru kuyizamo be kuba abana gusa, kandi byarabaye bagenda baza usanga tubaye korali ikuze. Ikindi abo bana babaga bakeneye ababagira inama , nkanjye nk’umubyeyi wahitaga wiyumvamo inshingano z’ububyeyi ugafata umwana ukamenya ibibazo bye, ukamwitaho ukamuha inama atagombye kubinsaba ahubwo nk’abakirisitu twaumva ko gufashanya ari inshingano zacu’’.
Uyu mubyeyi avuga ko kimwe mu bintu yishimira ari urukundo yasanzemo n’ubu rukaba rukirimo. Ati’’ Icya mbere muri Ebenezer ntushobora kuba wenyine, nta muntu ushobora kugira icyo abura abandi bagifite turafashanya ubu dufitemo abantu bafite akazi ndetse keza bagafasha abandi batishoboye, abenshi ni abafite akazi ariko dukorera hamwe mbese usanga abana dufite baba bafitemo ababyeyi babitaho buri munsi(marraines na parrain)’’.
Kugeza ubu iyi korali Ebenezer imaze gusohora album 5 z’indirimbo mu buryo bw’amajwi, n'indi imwe y'amashusho ndetse ikaba imaze iminsi mike inasohoye izindi ndirimbo 2 kuri ubu zirimo gukorerwa amashusho, akazaahyirwa hanze mu minsi ya vuba.
Yakoze ingendo zitandukanye z'ivugabutumwa hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze, nko mu Burundi n'i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.Indirimbo zabo ziri ku muyoboro wa you tu be channel witwa EBENEZER CHOIR CYARWA.
Ni korali ifite abaterankunga batandukanye baba aba ari hanze y’Igihugu ndetse no mu Rwanda.
Korali Ebenezer mu ndirimbo yabo yitwa Ebenezer basusurukije abitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 iyi korari imaze .
Batangiye ari ishuri ryo ku cyumweru none ubu ni abaririmbyi 80.
Bamwe mu bagabo baririmba muri korali Ebenezer
Na korali Evangélique nayo yo kuri Paruwase Cyarwa yari yaje gufatanya na Ebenezer mu kwizihiza isabukuru yabo.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw