Nyanza -Busoro: Kutagira ishuri ry’incuke n'irerero bituma hari abana batinda kujya mu ishuri
Abatuye mu mudugudu wa Shinga mu kagari ka Masangano , umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, bavuga ko abana babo bari mu kigero cyo kwiga mu mashuri y’incuke, usanga bakiri mu ngo kubera ko muri aka gace nta mashuri y’incuke ndetse n’amarerero ahaba .
Ni umudugudu utuye hafi y’igishanga cya Rwabusoro , amashuri y’incuke aho aboneka ni mu isanteri ya Busoro yubatsemo ibiro by’umurenge. Kuva mu mudugudu wa Shinga ujya i Busoro hari urugendo rureshya na kilometero eshatu , ni rurerure ku mwana w’incuke ufite imyaka itatu , ni umuhanda urimo imodoka nyinshi zikoreshwa mu ikorwa ry’umuhanda wa Ruhuha –Nyanza kuri ubu urimo gukorwa , izi nizo mbogamizi zikomeye zituma ababyeyi batajyana abana mu mashuri y’incuke.
Umwe mu babyeyi yagize Ati’’ Njyewe ndamufite uba mu rugo ni muto. Abakuru bo bashobora kwihuta bakagerayo ariko we ntiyiga nzamujyana yakuze. Nta rerero tugira muri uyu mudugudu wacu kugira ngo uzagere i Busoro bisaba kurenga imidugudu itatu , urwo rugendo warukoresha umwana w’imyaka itatu koko?Turifuza ko ubuyobozi bwadufasha tukabona irerero natwe abana bacu bakajya kwiga bagakuza ubwenge naho aho riri rwose ni kure yacu’’.
Undi mubyeyi ati’’ Ubu se najya mbyuka nkamujyana i Busoro nkanasubira kumucyura nkazaca incuro y’ibidutunga ryari?ikindi kubera uyu muhanda urimo ibikamyo byinshi tugira ubwoba bwo kubohereza ngo bijyane dutinya ko byabagonga. Hano dufite isanteri y’ubucuruzi ya Vunga ese ubu ntibadufasha bakatwubakira irerero abana bacu bakajya babona aho bigira habegereye’’.
Umwe mu bajyanama b’ubuzima utuye muri aka gace , avuga ko yagerageje gusaba irerero mu mudugudu wabo ariko bakaba ntaryo babona. Ati’’ ahandi turabizi ko bagira namwe akorera mu ngo z’abaturage, ariko abana bakaba biga twebwe ntaryo, nararisabye incuro nyinshi na n’ubu ntaryo, aho riri ugereranyije na hano dutuye ni kure rwose abana ntibagerayo kwaba ari ukubavuna’’.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme , yizeza aba baturage ko irerero bagiye kuryubakirwa mu minsi ya vuba. Ati’’ Iriya santeri ya Vunga turashaka ko itera imbere muri byose, babone umuhanda , amashanyarazi ndetse n’irerero abana babone aho bigira, ntabwo birenza ukwezi kwa 6 batararibona, kuko amafaranga n’abafatanyabikorwa bazadufasha bamaze kubyemera nta kibazo’’.
Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bana Unicef rifatanya na Guverinoma y'u Rwanda mu gushyiraho amarerero y'abana bato n'ibigo mbonezamikurire ECDs hirya no hino mu Gihugu. Kuri ubu Unicef ivuga ko buri mwana wese akwiriye intangiriro nziza cyane y’ubuzima n’amahirwe yo gukura uko bikwiye.
Imbonezamikurire y'abana bato - ECD , ni uburyo bwashyizweho bwo gufasha abana muri iyi myaka ibanza y’ubuzima, butanga uburyo bworoshye bwo kugera ku kwigishwa hakiri kare, indyo nziza, isuku ndetse no kurindwa.
Unicef kandi itangaza ko mu Rwanda hakiri abana babura uburyo bwo kugera kuri serivisi z'amarerero kubera ubukene bw'imiryango yabo.
Mu Rwanda abana basaga 800,000 bangana na 38 ku ijana baragwingiye, bibabuza kwaguka uko bikwiriye mu buhanga n’ubwenge, mu ndimi ndetse no mu mibanire myiza n’abandi.
18 ku ijana gusa y’ abana bafite hagati y’imyaka 3 n’6 nibo bonyine bagira amahirwe yo kwiga amashuri y’inshuke cyangwa se ubundi burezi bwagenewe abana bato.
Rimwe ku ijana ryonyine ry’abana b’ imyaka 3 no munsi babasha kubona serivisi za ECD.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw