Ruhango : Hakenewe miliyari eshatu zo gusana ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza

Ruhango : Hakenewe miliyari  eshatu   zo gusana  ibiraro  n’amateme  byangijwe  n’ibiza

Hirya no hino  mu karere ka Ruhango , hagiye  hagaragara ibiraro  n’amateme  byasenyutse  bitewe  n’ibiza  by’imvura  yaguye  nyinshi  mu mwaka  wa 2022 na 2021 , bigatuma  byangirika.

Bamwe  mu baturage bakunze  gukoresha   ibi biraro,   bavuga ko  bibangamira  ubuhahirane  hagati  y’imirenge  ndetse  n’utundi  turere, dore  ko aka karere gakunze  no kweza  imyaka itandukanye, bikabangamira  abakagana  bajya kuhahahira.

Urugero  ni ikiraro cya Birembo  gihuza umurenge wa Mbuye  muri aka karere n’uwa  Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, giherutse  gusenywa  n’imvura kandi  cyari gifatiye  runini abaturage.

Mvuyekure Dismas umwe mu bakunze  kukinyuraho,  avuga  ko  uretse  kuba  gikoreshwa  n’abanyamaguru  bigendera kinanyurwaho  n’imodoka  nyinshi. Ati’’ aka gace ka Mbuye kareza cyane imyumbati ndetse  n’ibishyimbo, rero usanga hari  abacuruzi  bazaga kuhashakira imyaka, si nicyo gusa agace ka Ruhango gakunze  kubamo  imicanga ugasanga za modoka nini bita howo zihanyura zije  gutwara imicanga,  rero harebwa  uburyo ibiraro  byakorwa  bigakomera  na ziriya modoka ubona  ko kubera uburyo ziremereye iyo zihageze ikiraro kidakomeye gihita kigenda burundu’’.

Umuyobozi  w’akarere  ka Ruhango  Habarurema  Valens  avuga  ko  muri aka karere  habarurwa  ibiraro bisaga 40 birimo ibinini  n’ibitoya , byangijwe n’ ibiza  by’imvura  , icyakora  muri  byo  ngo  ibyihutirwa  cyane  ni 17. Ati’’Ibiraro bito  abanyaruhango  twemeranyijwe ko tuzajya  tubyikorera mu muganda  n’ibiti  byacu  dusanganywe ,  izi  miliyari  zikaba zagabanuka  hagasigara hagati  y’imwe n’igice  n’ebyiri’’.

 Uyu muyobozi kandi  avuga  ko mu rwego  rwo  kwirinda  ko  Ibiza  bizakomeza  gutwara ibiraro n’amateme, harimo kurebwa  uko bizajya bikorwa mu buryo  burambye .Gusa  Meya  Habarurema  ntagaragaza  igihe  iyi  mirimo izaba yatangiye  yo kubisana  cyangwa  igihe bizaba  byarangiye  gusanirwa.

Usibye  kuba  aba baturage  bavuga  ko bifuza  gusanirwa  ibiraro, abaturage  banavuga  ko bifuza  ko muri aka karere  hanakubakwamo  imihanda myinshi   ya kaburimbo. Ubuyobozi  bw’aka karere bukavuga  ko iki kibazo  abaturage  banakigejeje kuri Perezida  wa Repubulika Paul Kagame , ubwo  yasuraga  aka karere  umwaka  ushize  wa 2022 ,  kandi akaba yarabyemereye  abaturage.

Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n'abayobozi b'uturere twa Ruhango na Kamonyi, ubwo bari basuye ikirararo cya Birembo gihuza utu turere giherutse gusenywa n'ibiza

Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw