Ruhango : Hakenewe miliyari eshatu zo gusana ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza
Hirya no hino mu karere ka Ruhango , hagiye hagaragara ibiraro n’amateme byasenyutse bitewe n’ibiza by’imvura yaguye nyinshi mu mwaka wa 2022 na 2021 , bigatuma byangirika.
Bamwe mu baturage bakunze gukoresha ibi biraro, bavuga ko bibangamira ubuhahirane hagati y’imirenge ndetse n’utundi turere, dore ko aka karere gakunze no kweza imyaka itandukanye, bikabangamira abakagana bajya kuhahahira.
Urugero ni ikiraro cya Birembo gihuza umurenge wa Mbuye muri aka karere n’uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, giherutse gusenywa n’imvura kandi cyari gifatiye runini abaturage.
Mvuyekure Dismas umwe mu bakunze kukinyuraho, avuga ko uretse kuba gikoreshwa n’abanyamaguru bigendera kinanyurwaho n’imodoka nyinshi. Ati’’ aka gace ka Mbuye kareza cyane imyumbati ndetse n’ibishyimbo, rero usanga hari abacuruzi bazaga kuhashakira imyaka, si nicyo gusa agace ka Ruhango gakunze kubamo imicanga ugasanga za modoka nini bita howo zihanyura zije gutwara imicanga, rero harebwa uburyo ibiraro byakorwa bigakomera na ziriya modoka ubona ko kubera uburyo ziremereye iyo zihageze ikiraro kidakomeye gihita kigenda burundu’’.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko muri aka karere habarurwa ibiraro bisaga 40 birimo ibinini n’ibitoya , byangijwe n’ ibiza by’imvura , icyakora muri byo ngo ibyihutirwa cyane ni 17. Ati’’Ibiraro bito abanyaruhango twemeranyijwe ko tuzajya tubyikorera mu muganda n’ibiti byacu dusanganywe , izi miliyari zikaba zagabanuka hagasigara hagati y’imwe n’igice n’ebyiri’’.
Uyu muyobozi kandi avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko Ibiza bizakomeza gutwara ibiraro n’amateme, harimo kurebwa uko bizajya bikorwa mu buryo burambye .Gusa Meya Habarurema ntagaragaza igihe iyi mirimo izaba yatangiye yo kubisana cyangwa igihe bizaba byarangiye gusanirwa.
Usibye kuba aba baturage bavuga ko bifuza gusanirwa ibiraro, abaturage banavuga ko bifuza ko muri aka karere hanakubakwamo imihanda myinshi ya kaburimbo. Ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko iki kibazo abaturage banakigejeje kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame , ubwo yasuraga aka karere umwaka ushize wa 2022 , kandi akaba yarabyemereye abaturage.
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n'abayobozi b'uturere twa Ruhango na Kamonyi, ubwo bari basuye ikirararo cya Birembo gihuza utu turere giherutse gusenywa n'ibiza
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw