Ruhango: Abarimo abamotari biyemeje gukangurira abandi umuco w'isuku
Ruhango: Abarimo abamotari biyemeje gukangurira abandi umuco w'isuku
kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, bamwe mu batuye mu karere ka Ruhango , bahuriye mu gikorwa cy'isuku mu rwego rwo gukangurira abatuye aka karere, kurangwa n'umuco w'isuku nk'uko ubukangurambaga bwavugaga ko isuku ari ubuzima.
Kanyarwanda Deogratias umuyobozi w'abamotari mu karere ka Ruhango , avuga ko muri rusange ngo nta mumotari ukwiye kurangwa n'umwanda, kuko uwo ngo nta mugenzi wamutega.Ibi ngo bituma abamotari bahora bitwararika bakagira isuku ,icyakora ngo bafite n'inshingano zo kuyikangurira abandi. Agira ati '' Nta mumotari ufite umwanda wabona umugenzi twebwe bidusaba guhora dusa neza, icyakora tugomba kuyikangurira abandi yaba abagenzi dutwaye cyangwa undi wese tubonye usa nabi.''
Yankurije Farida umukuru w'umudugudu wa Mujyejuru mu kagari ka Nyamagana ,umurenge wa Ruhango avuga ko muri uyu mujyi wa Ruhango hari abaturage usanga bafite umwanda, abandi ugasanga bagenda bajugunya imyanda aho babonye hose.Uyu mukuru w'umudugudu avuga ko bagiye kurushaho gukangurira abaturage kugira umuco w'isuku .Ati ''wasangaga abantu bajugunya imyanda aho babonye bose kandi ubu dufite kompanyi isigaye iza gutwara imyanda mu ngo , ariko si bose bayigiyemo , ubwo tugiye kujya duhura buri wa kabiri , turizera ko abantu bose bazaba bamaze gusobanukirwa n'isuku''.
Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Ruhango , Habarurema Valens umuyobozi wako , avuga ko igitondo cy'isuku cyatangirijwe mu mujyi wa Ruhango cyanabereye mu yindi mirenge igize aka karere , ndetse ngo bakaba baniyemeje ko ari igikorwa kizajya kiba buri wa kabiri guhera sa moya za mu gitondo, abaturage bagahura bagakora isuku ariko ngo ntibinarenza sa tatu kugira ngo abaturage bajye mu mirimo yabo. Agira ati '' Ubundi ini ibintu bitatu twifuza ku baturage , icya mbere turifuza ko agira isuku ku mubiri we, akaba yambaye imyenda imeshe akarabye bigendanye n'ubushobozi bwe, icya kabiri turifuza ko aho aba haba hasa neza ntituvuze ngo bubake inzu z'ibitangaza badafitiye ubushobozi, ariko ahaba habe hari isuku hakubuye hateye utwatsi, inzu ayikurungire ku dashoboye kubona sima, icya gatatu twifuza nuko aho abantu birirwa aho bakorera bahagirire isuku, yaba mu nyubako za Leta , amabanki , ku mashuri, ku maduka aho bacururiza cyangwa mu isoko ,aho umuntu yirirwa habe hari isuku.''
usibye kuba muri aka karere hatangijwe igitondo cy'isuku , mu karere ka Ruhango hasanzwe indi gahunda yo gukangurira abahatuye kugira isuku, no kugira imyumvire iboneye izwi nka Ruhango ikeye.
iyi gahunda y'igitondo cy'isuku , yanabaye mu tundi turere tw'intara y'Amajyepfo.
Jeanne/heza.rw