Gisagara: Barasaba ko ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bajya bahabwa amahugurwa yo kubitaho.
Mu gikorwa cyo gutanga ibyifuzo abana bifuza ko byashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, bamwe mu bana bahagarariye abandi mu karere ka Gisagara, bavuze ko bifuza ko ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga , bajya bahabwa amahugurwa yo kubitaho n’uko bakwiye kubafata kuko hari ubwo babahohotera bitewe no kutagira ubumenyi bw’uko babarera.
Umubyeyi Emerence umwanditsi wa komite y’abana bo muri aka karere ,avuga ko hari ubwo usanga abana bafite ubumuga bafashwe nabi mu miryango yabo, ahanini bitewe n’ubumenyi bucye aba babyeyi bafite bw’uburyo bafata aba bana.
Hari ababyeyi babiterwa n’ubukene n’ubushobozi buke ariko na Leta ngo ikwiye kujya ibafasha ikabitaho.
Ati’’Turasaba ubuyobozi ko bwajya buhugura ababyeyi bafite abana bafite ubumuga,ababyeyi bakamenya uburenganzira bukwiye bw’aba bana kuko hari abatabajyana ku ishuri, hari abigira mu mirimo yabo bakaza kubitaho barangije imirimo yabo mbese 50% by’ababyeyi bafite mwene aba bana usanga batabitaho pe babafata nabi, bababwira amagambo mabi kandi abakomeretsa,kuko hari n’abatajya mu ishuri.’’
Byiringiro Christian we avuga ko nk’uko usanga abihayimana baba bazi uburyo bwo gufasha abana bafite ubumuga , bakabagirira impuhwe bitewe n’ubumenyi bafite, ari nayo mpamvu aba babyeyi bakwiye kugenerwa igihe bagafashwa mu mahugurwa.
Ati’’Hari abantu baba bazi ko umwana ufite ubumuga ntacyo ashoboye bakamufata nk’udafite agaciro , no kwiga bakumva ko ntabyo bashoboye kandi nyamara bariya bana barashoboye icya mbere icyizere bakwiye kugihabwa n’ababyeyi baba bababyaye, niba umwana akura ababyeyi batamuha agaciro nawe azumva ko ntacyo ashoboye.’’
Byiringiro akomeza agira ati’’ Birakwiye ko aba babyeyi bajya bigishwa bagahuriza hamwe bakaganirizwa uko uwabyaye umwana ufite ubumuga amufata, uko amuba hafi , kumwihangania n’uko yamufasha mu bibazo bye‘’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara Sukuma Muhizi Siméon umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere mu karere ka Gisagara, avuga ko iki cyifuzo cy’aba bana gifite ishingiro kuko hakiri ikibazo cy’ababyeyi bagifite imyumvire mibi ku bana bafite ubumuga.
Kuri ubu ngo bagiye kubarura abana bose bafite ubumuga bafite ibibazo bituruka ku babyeyi nibamara kubamenya aba babyeyi bazaganirizwa.
Ati’’kubera ko dufite gahunda y’ishuri ry’umuco na tubagororere mu muryango mu karere bidufasha kubaka umuryango nyarwanda,n’iyi gahunda nayo tuzayinjizamo tumenye ibibazo byabo, ababyeyi tujye tubaganiriza haba mu mugoroba w’imiryango , inama zo mu mudugudu niho bizakemurirwa , kuko icyari kigoye ni ukubamenya nitumara kubamenya gukemura iki kibazo biratworoheye kuko bashobora no kubabuza kwiga kandi sibyo’’.
Uyu muyobozi kandi avuga ko mbere bari bafite ikibazo cy’ababyeyi bahezaga abana bafite ubumuga mu nzu ntibasohoke, kuri ubu iki kibazo ngo cyarakemutse nta bana bagifungiranwa mu nzu, kuba iki kibazo ngo cyarakemutse n’ibindi bisigaye bizakemuka kuko muri aka karere hari umukozi ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abafite ubumuga.
Mu karere ka Gisagara kandi hari ikigo cyita ku bana bafite ubumuga aya ngo akaba ari amahirwe ababyeyi bakwiye kubyaza umusaruro , bagafasha abana kujya ku ishuri nubwo aba bana bavuze ko hari abatajyayo kubera kubura amikoro. Bakaba basaba ko ubuyobozi bwajya bufasha mwene aba bana cyane abavuka mu miryango ikennye dore ko hari abo bigora kubabonera insimburangingo kuko ziba zihenze .
Jeanne@heza.rw