Paris: Hagarutswe ku mupadiri w'umurundi wagize uruhare mu iyicwa ry'abatutsi i Kaduha
Ku itariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2022 , abatangabuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro , bakomeje kugaragariza urukiko uko umupadiri witwa Nyandwi Robert w’umurundi , yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bari bahungiye kuri kiliziya ya Kaduha no ku bitaro bya Kaduha.
Umutangabuhamya w’imyaka 73 warokotse jenoside utuye mu karere ka Nyamagabe, yabwiye urukiko ko abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha batangiye kwicwa ku itariki ya 21 Mata 1994 , kandi ko uyu mupadiri Nyandwi wari padiri mukuru wa paruwase ya Kaduha nawe yari ahari , akaba yaragaragaraga afite imbunda.
Abajijwe na perezida w’urukiko ku byavuzwe ko uyu mupadiri yari umugome ndetse ngo akaba yaranavuzweho gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, uyu mutangabuhamya yasubije urukiko agira ati’’ Padiri Nyandwi ni we wari padiri mukuru wa paruwase yadusezeyeho ku itariki 20 ku mugoroba, tariki 21 abo bana b’abakobwa basohotse barira ko abatereranye batabikekaga babaga bafite isoni z'ibyo yabakoreye’’.
Yongeye kubazwa niba yaba yaribonye uyu mupadiri Nyandwi arasa impunzi zari zahungiye ku kiliziya, maze asubiza avuga ko yaje azanye n’abajandarume mu modoka, abo bakaba bari baje kunganira abari baharaye .
Undi mutangabuhamya utuye i Kaduha ufite imyaka 53 akaba yarakatiwe imyaka 12 ku byaha bya jenoside, yavuze ko hari inama yabereye ku isoko rya Kaduha iyoborwaga na perefe Bucyibaruta, na superefe ariko na Padiri Nyandwi akaba yari ayirimo afite imbunda ya karachinkov nk’ucunze umutekano. Iyi nama ngo ikaba yari iyo kubabwira ko umwanzi bamuzi ari umututsi.
Uyu mutangabuhamya yabajijwe niba Padiri Nyandwi yaragize uruhare mu bitero maze asubiza agira ati’’ we yari ari kuri bariyeri yo kwa Miligita , niyo yakoragaho hiciwe abantu benshi cyane’’.
Yongeye kubazwa niba umunsi hicwa abantu ku kiliziya yari ari kuri bariyeri maze asubiza ko uwo munsi atahamubonye kuko hari abantu benshi benshi cyane, ngo akaba yaramuherukaga ahari yaka abantu ibyangombwa ubibuze bakamwica, bakabajugunya mu misarani yo kwa Miligita n’ibyobo aho impunzi zari zaracukuye ngo zibone aho zituma, uyu mupadiri kandi ngo ni na we wari uhagarariye igikorwa cyo gucukura iyi myobo yaje kujugunywamo abo bicaga.
Uyu mupadiri wagarutsweho n’abatangabuhamya batandukanye ngo yabaga yambaye ipantalo agatwara imbunda inyuma agashyiraho n’ikanzu. Uyu ngo ni nawe wambuye intwaro impunzi nk’uko umutangabuhamya w’undi yabigaragarije urukiko muri aya magambo.
Ati’’ uwo mupadiri niwe wambuye intwaro impunzi. Nkeka ko yari abizi kuko tariki 20 yaraje aravuga ngo abo nabikiye intwaro baze nzibahe, kuko kuko ejo hari igitero kizaza hano.Barazibahaye ariko ntacyo zari bukore imbere y’imbunda. Muri icyo gitondo na we yaramutse yambaye imyenda ya gisirikare afite imbunda’’.
Ku mugoroba wa tariki 21 nyuma yo kwica abatutsi bari bahungiye i Kaduha ngo yagaragaye asangira inzoga ndetse aranazibagurira abari bavuye mu bitero ngo akaba yari arimo kubashimira nk’uko abatangabuhamya mu rubanza babigaragaje ko yitwaye nabi.
Usibye kuba ngo yaragaragaye kuri bariyeri, kugendana imbunda na grenade ndetse yambaye n’imyenda ya gisirikare uyu mupadiri ngo hari abarokotse jenoside b’I Kaduha bamwishyuza imitungo yabo n’ubwo batazi aho aherereye, kuko batongeye kumubona.
Mutagomwa Bernard Perezida wa Ibuka mu murenge wa Kaduha, avuga ko uyu mupadiri azwi cyane I Kaduha kuko hari abamwishyuza imitungo harimo abagore babiri batwikiwe inzu, kandi uyu mupadiri ngo akaba ari na we wazanye lisansi(essence) yo kuzitwika, ndetse akanahagarikira ibikorwa byo kuzitwika.
Agira ati’’ Nta makuru ye yandi tuzi ubu gusa twumva ko ngo ashobora kuba yarahungiye mu Bufaransa, ariko yari azwi yagendanaga imbunda no mu kiliziya yabaga ayifite yitwa SMG , kuko ndibuka ko yanabwiye abantu bari bahungiye mu kiliziya ngo reka abasomere misa ya nyuma bajye kwipfira ngo bapfe neza. Yari afite bariyeri ye ayoboye yakoranagaho n’abaganga bakoraga mu bitaro bya Kaduha’’.
Kugeza ubu yu mupadiri Nyandwi Robert nta muntu uzi amakuru ye n’aho aherereye Alain Gauthier umuyobozi wa CPCR(collectifs des parties civiles) avuga ko nta amakuru ye bafite , ariko bakeka ko yaba yarahungiye mu bihugu by’Uburayi hagati y'u Bufaransa n'Ubwongereza wenda akaba yarahinduye amazina.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kaduha.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw