Kamonyi: Abakorerabushake bita ku bana bafite ubumuga barasaba agahimbazamusyi
Bamwe mu bakorerabushake bita ku bana bafite ubumuga bagororerwa mu kigo cya CEFAPEK giherereye mu murenge wa Gacurabwenge , mu karere ka Kamonyi , barasaba ubuyobozi ko bwagira akantu bujya bubagenera nk'agahimbazamusyi , kuko uyu murimo bakora ari ubwitange nta gihembo bagenerwa kandi bakaba nabo bagomba kwiteza imbere.
Karucurira Priscille umwe muri aba babyeyi utuye mu murenge wa Gacurabwenge, avuga ko bitanga bakajya kugorora umwana ariko ngo ntacyo babona , bifuza ko bagiye akantu bahabwa byabongerera imbaraga zo gukora uyu murimo neza. Agira ati''ubu ejo hari abari bari hano bagorora abana , n'uyu munsi turahari n'ejo hari abazaza turitanga tugakora tugize agahimbazamushyi tubona kadufasha tukajya tubagorora natwe twariye dufite imbara n'umubiri umeze neza kuko iyo twaje nta kintu tuba twakoze, habe guhinga ''.
ibi abihuriyeho na Nyirandimubanzi Esperance nawe ukora uyu murimo wo kugorora abana, umurimo yakoze nyuma y'uko azanye umwana we akavurwa agakira akumva agomba no gufasha abandi bana maze atangira guhugurwa aba umukorerabushake. Ati''Icyifuzo dufite ni ubushake nyine urumva ni ubwitange ariko turi abantu turi mu isi tugira ibintu dukenera, urumva niba uje gatatu mu cyumweru nta muhinzi usize mu rugo ntiwahinze urumva biragoye dushaka akantu kadufasha natwe tukabona ikitubeshaho''.
Sr Mukarubayiza Donatille umuyobozi wa CEFAPEK avuga ko abakorerabushake bitanga nta faranga na rimwe bahabwa, dore ko harimo n'abakorera ku bigo nderabuzima harimo n'icya Nyamiyaga . Agira ati'' Bariya bantu baritanga mwabonye ibyo bakora , mu ngengo y'imari bakora bagakwiye kugira akantu kabafasha, icyakora bibumbira mu makoperative akarere kagira icyo gafasha ayo makoperative yabo ariko babonye n'ubundi bufasha urugo rugira byinshi byaba ari byiza kandi byabafasha.''
Sr Mukarubayiza kandi avuga ko muri aba bakorerabushake harimo ababyeyi bagiye bafata abana batari ababo bakabarera.Ati''ikindi navuga kuri aba bakoranabushake nuko igihe bavugaga ngo ibigo by'imfubyi biveho abana bafite ubumuga babuze aho bajya, ubu aba babyeyi mubona hano b'abakorerabushake abana bafite si ababo. Ni abo bagiye bafata bakabarera''.
ku ruhande rw'ubuyobozi bw'akarere ka Kamonyi , Uwiringira Mari Josée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko ikigo CEFAPEK kibafasha kumenya no kwita ku bafite ubumuga. Aba babyeyi basaba agahimbazamusyi ngo ntako babona gafatika ariko ntibakora buri munsi kuko babikora mu matsinda ndetse umuntu akanakorera mu itsinda rimwegereye, ariko ngo banabashakira ibindi bikorwa bibahuza ndetse banahabwa amahugurwa atandukanye. Agira ati '' Abana bagorora ni ababo baba babikorera dufatanyije n'uriya mufatanyabikorwa bafite amatsinda bagahanahana amafaranga, bafite imilima bahinga bahuriramo kandi bishimira ko bafasha abana bakabagorora .''
Mu karere ka Kamonyi habarurwa abafite ubumuga 4 273. harimo abana 744. Kuri ubu abakorerabushake bakora uyu murimo wo kugorora abana ari 80 bakorera kuri site 18, kuri ubu harimo guhugurwa abandi 30 hakazahita hatangizwa indi site ya 19 igihe aba batangiye uyu murimo.Uretse ubufasha bw'ibiryo bahawe n'abanyeshuri ba Green Hills uyu muyobozi avuga ko n'ingengo y'imari ya miliyoni eshatu bakoresha idahagije, kuko uyu murimo wo kugorora abana usaba ibikoresho bitandukanye kandi byose bikaba bihenze.
Abakorerabushake barimo kugorora abana bafite ubumuga, nuwo ari ubwitange ariko basaba ko bagira akantu bagenerwa.
Uwambayinema Marie Jeanne /heza.rw