Biragaragara ko Bucyibaruta yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda : Meya Niyomwungeri.
Kuva ku itariki ya 9 Gicurasi 2022, mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assise) ruri i Paris mu Bufaransa harimo kubera urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ayobora perefegitura ya Gikongoro, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrande avuga ko bigaragara ko uyu muyobozi nawe yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda kuko atigeze agaragaza itandukaniro rye n’abamubanjirije,
Ati’’ Bucyibaruta yasize isura mbi i Nyamagabe, ariko cyane cyane yasize isura mbi ku buyobozi , biragaragara ko na we yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda .
Meya Niyomwungeri avuga ko i Nyamagabe bagize amateka ashaririye arimo umwihariko mu bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu 1963 i Nyamagabe muri Cyanika na Kaduha habaye ubwicanyi bukaze ugereranyije n’ahandi hose mu Rwanda,.
Ati’’hari inyandiko zagaragaje ko hashobora kuba harapfuye abantu barenga ibihumbi 20, ku ncuro ya mbere ngo nibwo mu Rwanda bavuze ko habaye ubwicanyi bushobora kuba ari Jenoside bikaba byaravuzwe na Radiyo Vatican.’’
Meya wa Nyamagabe Niyomwungeri Hildeblande avuga ko Bucyibaruta yagize umuhate mu kuryanisha abanyarwanda, anasiga isura mbi i Nyamagabe no ku buyobozi.
Kuva ubwo ngo abayobozi bagiye basimburana bagiye basa nk’abakaza n’ubundi cyangwa bagakomeza muri uwo murongo. Agira ati’’ Ntabwo yavuze ngo wenda ahari umwiryane reka njyewe mpindure mpashyire kubanisha abanyarwanda, mpashyire urukundo, umukoro dufite twebwe ni ukubanisha abanyarwanda ni ugukosora iyo sura yasize tukubaka umwe, tukaba abayobozi batanga ituze mu banyarwanda.’’
Kamugire Remy umuyobozi wungirije wa Ibuka mu karere ka Nyamagabe, avuga ko bishimiye ko Bucyibaruta agejejwe imbere y’ubutabera , ngo nubwo bwatinze hakaba hashize imyaka 28 ,ariko bizera ko babonye ubutabera kuko hari abamuzi kandi bamushinja bakagaragaza ibyo yakoze.
Ati’’Twizeye ko tuzabona ubutabera nubwo urubanza rugiye kubera mu mahanga, ariko turashimira Leta ko abakoze ibyaha bya Jenoside bagahunga bagafatwa nibura bakaburanishirizwa mu bihugu bahungiyemo, hari abatangabuhamya hari abakoze Jenoside bagahanwa bagasaba imbabazi, hari aho yagendaga akoresha inama baramuzi , abakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Mata, urwa Kitabi aho hose baramuzi bavuga ibyo yakoze n’abarokotse Jenoside b’inkirirahato barahari bake barokotse abo bose babivuga ‘’.
Mugabarigira Stanley umuyobozi w’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi avuga ko Jenoside igitangira Abatutsi babanje kwicwa bwa mbere bari abo muri Komini Mudasomwa, abatariciwe mu nzira no mu ngo zabo ngo bahungiye kuri Diyosezi ya Gikongoro,aho bahuriye n’abo muri komini Nyamagabe, Karama, Kinyamakara na Rukondo n’abandi bari baturutse ahandi bahunga.
Abari ku isonga muri ubu bwicanyi ngo harimo Bucyibaruta Laurent nka perefe,Felesiyani Semakwavu wayoboraga komini Nyamagabe na Colonel Simba wari ukuriye ibikorwa byo kwirwanaho.Bucyibaruta amaze kubona ko Abatutsi bari kuri Diyosezi bamaze kuba benshi bajyanywe mu ishuri rya ETO Murambi aho bizezwaga ubuhungiro no kurindirwa umutekano nyamara bakaza kuhicirwa.
Ati’’Nyuma yo kurimbura Abatutsi bari bari hano Perefe Laurent Bucyibaruta ngo niwe wafashe ijambo ryo kubashimira ku kazi bari bakoze, hanyuma ba bicanyi bajyanywe mu Cyanika, abicanyi bishe abatutsi hano kuri 21 ni nabo barimbuye abagera ku bihumbi 35 bari bajyanywe kuri paruwase ya Cyanika’’.
Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Gikongoro, akaba ashinjwa gukoresha inama ahantu hatandukanye , nko mu Cyanika, Kaduha n’ahandi .Izi nama zikaba zari izo gushishikariza abantu kwica Abatutsi.
Urubanza rwe rwatangiye ku itariki ya 9 Gicurasi bikaba biteganyijwe ko ruzarangira ku ya mbere Nyakanga umwaka wa 2022.
Urubanza rwe ruje nyuma y’urwa Muhayimana Claude nawe waburanishijwe n’ubutabera bw’ubufaransa agakatirwa imyaka 15.
Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro arimo kuburanishwa n'ubutabera bw'u Bufaransa aho yari yarahungiye.
Jeanne/heza.rw