Kamonyi: Minagri yijeje abahinzi ko hagiye kurebwa uko hakongerwa imashini zo kuhira imyaka
Mu muganda aherutsemo mu karere ka Kamonyi ku itariki ya mbere ugushyingo 2022, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine yijeje abahinzi ba koperative COAMlLIKA ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Gikoro, ko bagiye kureba uko hakongerwa umubare w'imashini zuhira bafatanyije n'akarere ka Kamonyi.
Uyu muganda wari uwo kubagara ibigori no kubishyiraho ifumbire, ni mu rwego rwo gufasha abahinzi bakorera ahantu hari amazi bashobora kuhira imyaka yabo , kubona umusaruro mwiza kandi mwinshi.Leta ikaba yaratanze ifumbire ku bahinzi nta kiguzi ndetse inateganya ko hazajya hakorwa imiganda yo gufasha aba bahinzi mu rwego rwo kurwanya amapfa.
Minisitiri Dr Mukeshimana avuga ko Leta isanzwe ishyira mu ngengo y'imari amafaranga angana na miliyari imwe buri mwaka yo gufasha abahinzi kubona uburyo bwo kuhira, ku bakorera ku buso buto buri munsi ya hegitari eshanu. Akaba yarijeje aba bahinzi ko hagiye kurebwa ahandi hava imashini zafasha aba bahinzi dore ko abenshi bacyuhira bakoresheje amabase n'amajerekani.
Ati'' Birumvikana miliyari imwe ni nkeya ntabwo yakwira abantu bose mu turere twose, tugiye kureba uko haboneka izindi mashini dufatanyije n'abayobozi b'akarere, baba abazicuruza n'abandi bazifite bose bazizane hano abahinzi bazikoreshe''.
Ikibazo cy'imashini nkeya muri iyi koperative kandi kinemezwa na bamwe mu banyamuryango bayo. Mukasekuru Anne Marie ni umuhinzi akaba n'umujyanama w'ubuhinzi, avuga ko ubu imashini ari nkeya cyane zikaba zitagera ku bahinzi bose abenshi ngo bakoresha amabase. Ati'' Ikintu dusaba inzego zishinzwe abahinzi mu Rwanda, turazisaba kudushakira amamashini menshi tugashobora kuhira, kuko abenshi bakoresha amabase n'amajerekani, ariko tubonye imashini twajya tunahinga n'inyanya n'insenda mu gihe cy'izuba, ariko rwose biratugora cyane kuhira imyaka mu gihe imvura itagwa''.
Nyirandimubanzi Seraphine umufashamyumvire wahuguwe n'ikigo cy'Igihugu cy'ubuhinzi RAB, avuga ko kuba Leta yarabateye inkunga ikabaha ifumbire ku buntu ari byiza ndetse ko bizanabafasha kubona umusaruro mwiza, kandi ngo ntibazapfusha ubusa amahirwe Leta ibahaye , gusa nawe akitsa mu rya mugenzi we ko bakigorwa no kuhira.
ati'' Abahinzi twese tuzi gukoresha amabase n'i musozi ubu nta kazi tuhafite kubera izuba ubwo nyine tuzabyuhira n'amaboko yacu, icyakora byo bisa n'ibivunanye si nk gukoresha imashini.Nubwo koperative yacu izifite ariko ni nkeya cyane biratugora kuzibona''.
Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi kandi ivuga ko nubwo izuba ryavuye ari ryinshi ariko nta kibazo cy'amapfa kiragera mu Rwanda, akaba ari nayo mpamvu hateganyijwe imiganda mu gihugu hose yo gutera ifumbire no kubagara ahantu hagera amazi bagashobora kuhira, kugira ngo hazarusheho kuboneka umusaruro mwiza kandi ushimishije.
Ikomeza gukangurira kandi abahinzi guhuza ubutaka kuko birimo inyungu nyinshi umuntu ku giti cye atabona.
ubwo Minisitiri Dr Mukeshimana Gerardine yifatanyaga n'abanyakamonyi mu muganda wo kubagara ibigori
Dr Mukeshimana Gerardine yijeje abahinzi ko hagiye kurebwa uko hakongerwa imashini zo kuhira
Min. Dr Mukeshimana ubwo yaganiraga n'umufashamyumvire wahuguwe na RAB
Jeanne