Nyanza:Abahinzi bakorera mu gishanga cya Mwogo gikunze kwibasirwa n’ibiza barasaba ko cyatunganywa.
Bamwe mu bahinzi bakorera mu gishanga cya Mwogo giherereye hagati y’imirenge ya Nyagisozi na Rwabicuma yo mu karere ka Nyanza, barasaba ubuyobozi ko iki gishanga cyatungwanywa neza bityo bigatuma bashobora guhinga ibihembwe bitatu, dore ko n’igihe cy’imvura usanga imyaka yabo itwarwa n’amazi kubera imigende idakoze neza bikabatura mu gihombo.
Umwe mu bahinzi baganiriye na Radio Huguka dukesha iyi nkuru, avuga ko bahereye mu mwaka wa 2016 basaba ubuyobozi ko cyabatunganyiriza iki gishanga ariko kugeza n’ubu kikaba kitarakorwa.
Ati’’ N’ubuyobozi bw’intara bwigeze kuza tubabwira ikibazo cy’iki gishanga, mu mpeshyi ho nta kintu duhinga kandi abantu bose barabizi ko mu mpeshyi ari igihe cy’imboga. Abaturage bose barakivuga kandi n’ubuyobozi duhora tukibagezaho bakatubwira ngo baracyabyigaho’’.
Undi muturage nawe ati’’Iyo imvura iguye ari nyinshi kubera ya migezi mito iba yuzuye,imicanga iraza ikuzura ikajya hejuru y’imyaka yacu ,wenda dukorewe ubuvugizi Leta ikagira icyo ikora kigatunganywa byadufasha’’.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme umuyobozi wako, avuga ko kuri ubu amafaranga yo gutunganya iki gishanga yabonetse.Ati’’Icyizere dufite uyu munsi n’uko amafaranga yo kugitunganya yabonetse RAB yarayabonye ni imishinga dukora dufatanyije RAB, aho mperukira kuvugana nabo bambwiraga ko kiri muri gahunda y’ibizatunganywa kandi muri banki y’isi amafaranga yari yabonetse.Turakomeza kubikurikirana kuko natwe ni ibintu biduhangayikishije’’.
Meya Ntazinda Erasme avuga ko RAB yamubwiye ko yamaze kubona amafaranga yo gutunganya igishanga cya Mwogo.
Iki gishanga cya Mwogo gikunze guhingwamo ibigori, ibijumba ndetse n’ibishyimbo. Abahinzi bavuga ko kiramutse gitunganyijwe neza cyabafasha no kubona uko bahinga ibihingwa bikunze guhingwa mu gihe cy’impeshyi, kuko baba babonye uburyo bwo kujya babivomerera.
Akarere ka Nyanza gatanga icyizere ko igishanga cya Mwogo kizatunganwa mu minsi ya vuba, mu gihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(Minagri)ivuga ko yihaye gahunda yo gukomeza gutunganya ibishanga no kongera ubuso buvomerwa bukava kuri hegitari ibihumbi mirongo itanu(50.000)bukagera kuri hegitari ibihumbi ijana(100.000).Ni mu gihe impuguke z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku isi (FA0) zivuga ko mu mwaka wa 2025 nta nzara yaba ikirangwa muri Afurika, haramutse hashyizwe imbaraga mu gutunganya ibishanga bikajya bihingwa no mu gihe cy’izuba.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw