Abasaga 400 bagiye kuvanwa mu bukene
Ingabire Marie Assumpta umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu, yatangaje ko abaturage basaga ibihumbi 400 mu Rwanda, babaga mu bukene bagiye kubuvanwamo mu gihe cy'imyaka ibiri binyuze muri gahunda zikomatanyijwe zisanzwe ziriho, zigamije kuzamura umuturage ukennye.
Ibi yabitangarije mu nama yabereye mu ntara y'Amajyepfo ihuje abayobozi b'inzego zitandukanye muri iyi ntara.
Ingabire avuga ko hari gahunda zisanzweho zari zarashyizweho na Leta zije kuzamura abaturage bakennye, ari nazo zizagumaho ariko umuturage akajya azihabwa zose zikomatanyije, kugira ngo byihute mu kumukura mu bukene.
Ati''Umuryango byagaragaye ko ukennye uzajya uhabwa inka ya girinka imufashe kubona ifumbire, ahabwe akazi muri VUP, abana be bafashwe kwiga abakuru bigishwe imyuga, za gahunda zose tuzimuhurizeho noneho tmukurikirane muri ya myaka ibiri abe avuye mu bukene ariko hazajya habaho n'undi mwaka wo kumukurirana ngo adasubira inyuma , noneho azamuke dufate abandi nabo bakiri mu bukene''.
umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko iyi gahunda izatuma abaturage biteza imbere bityo ntibahore bateze ko Leta ibafasha. Ati'' Niba adafite inzu tukaba twayimuhaye, akaba yahawe inka abana be barimo kwiga bizamufasha kwiteza imbere ntawe usigaye mu rugo, ndetse binakureho cya kintu cy'abajyaga mu itangazamakuru bavuga ko bakennye , badafite aho baba.Ahubwo umuturage nawe azajya asinya ko izi gahunda ahawe mu myaka ibiri zigiye kumuzamura akava mu bukene aho guhora ahanze amaso abaza kumufasha''.
Muri iyi nama kandi Umunyamabanga wa Leta yasabye abayobora inganda na koperative, kugira uruhare mu gufasha abaturage kuzamuka bakava mu bukene.
Ntamabyariro Jean de Dieu uyobora koperative y'abahinzi borozi ba Makera IABM mu karere ka Muhanga, avuga ko ubusanzwe bajyaga babikora bagakangurira abahinzi babo kujya bizigama, igihe bahembewe umusaruro wabo.Kuri ubu ngo bagiye kongera kubishyiramo imbaraga.
ati'' Kimwe mu bituma abaturage bakennye batazamuka haba harimo n'imyumvire no kutagira ubumenyi bwo gucunga ibyo yahwe.Akumva ko niba ari mu cyiciro cya mbere yakwigumiraho ntazamuke .Turabafitemo bake bari mu cya mbere n'icya kabiri ariko ubu tugiye kubafasha tujye tubagira inama bahigire kuzamuka''.
Iyi gahunda yo gukura abaturage mu bukene hifashishijwe gahunda zikomatanyije, yizeweho kuzamura
abasaga 400 bari mu bukene.
Kayitesi Alice guverineri w'intara y'Amajyepfo, avuga ko izi gahunda zizazamura abaturage bakava mu bukene
Inama yari yitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu ntara y'amajyepfo
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA / heza.rw