Ndabasaba gukomeza gushimangira ubumwe bwacu no kuburinda icyabuhungabanya : Guverineri Kayitesi Alice
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 , Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice , yasabye abatuye akarere ka Muhanga gukomera ku bumwe no kurinda icyabuhungabanya , ndetse bakanatangira amakuru ku gihe ikintu cyashaka kubuhungubanya ndetse n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kugaragara muri iki gihe cyo Kwibuka.
Guverineri Kayitesi yasabye abayobozi ndetse n’abaturage kwiyemeza ko Jenoside itazongera kuba ukundi , kandi ngo uruhare rwa buri wese rurakenewe nk’uko insanganyamatsiko mu kwibuka ku nshuro ya 28 ibivuga ngo ‘’Twahisemo kuba umwe’’. Agira ati ‘’ uruhare rwa buri wese kugira ngo twubake ubwo buvandimwe , twubake ubwo bumwe rurakenewe’’.
Guverineri Kayitesi Alice asaba yasabye abatuye mu karere ka Muhanga gukomera ku bumwe no kwirinda icyabuhungabanya.
Uyu muyobozi w’intara y’Amajyepfo kandi yakomeje asaba abaturage gukomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , gukomeza kurangwa n’ituze no kwirinda ibihuha , ndetse no kwitabira gahunda zose zo kwibuka uko bazagenda bazigezwaho. Agira ati’’Ndabasaba gukomeza gushimangira ubumwe bwacu no kuburinda icyabuhungabanya , gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyashobora guhungabanya ubumwe bwacu ndetse n’umutekano wacu. Turasaba kandi ko abaturage bakwirinda imvugo mbi zihembera amacakubiri ndetse n’ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikunda kugaragara mu gihe nk’iki.’’
Mu murenge wa Nyarusange hahoze hitwa Mwaka Abatutsi benshi baratotejwe ndetswe baricwa kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu 1994. Kuri ubu Abarokotse Jenoside bahavuka bishyize hamwe maze bahubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi , ndetse n’inzu y’amateka kuri ubu imaze kugezwamo igitabo kivuga ku mateka yaranze aka gace.
Kabayiza Claudien Sarongo umuyobozi wa komite yubatse uru rwibutso rwa Nyarusange, avuga ko bisuganyije bakavugana ko bagomba kubaka uru rwibutso, ndetse n’inzu y’amateka kugira ngo amateka ya Mwaka atazibagirana. Agira ati ‘’ Abatutsi mu cyahoze ari Mwaka baratotejwe cyane , baricwa mu 1959, burakomeza muri 1961, 1973 , 1990 , 1994 aha hose mureba hahoze hatuye Abatutsi ariko abasigaye ni nk’agatotsi abenshi barishwe abandi baragenda barahunga , dore ko ari n'ahantu hegereye Nyabarongo abenshi babarohagamo bavuga ko babasubije iyo baturutse.’’
Kabayiza avuga ko basaba ubuyobozi kubashyirira amateka muri uru rwibutso, kuko kuri ubu harimo igitabo kimwe gusa kivuga ku mateka ya Jenoside yose yaranze aka gace, ariko bakaba banakeneye ko hajyamo ibimenyetso bya Jenoside.
Kabayiza Claudien Salongo avuga ko batekereje kubaka urwibutso rwa Jenoside n'inzu y'amateka kugira ngo amateka ya Nyarusange atazibagirana.
Guverineri Kayitesi Alice ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange
Meya w'akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarusange.
Nyiricyubahiro Musenyiri wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege atangiza isengesho mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne /heza.rw