Paris: Bucyibaruta mu guhatwa ibibazo yireguye avuga ko atigeze amenya ko Abatutsi bishwe I Murambi na Kibeho
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Nyakanga no kuwa 3 tariki ya 6 Nyakanga umwaka wa 2022, Bucyibaruta yatangiye guhatwa ibibazo kubyo aregwa birimo ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye i Murambi, abiciwe kuri Kiliziya ya Kibeho, kuri za bariyeri no mu ishuri rya Marie Merci i Kibeho n'ahandi hatandukanye mu yari perefegitura ya Gikongoro yari abereye umuyobozi.
Bucyibaruta yakomeje kuvuga ko atigeze amenya ko abatutsi barimo kwicwa nkaho yavuze ko bariyeri zari zarashyizweho hirya no hino muri Gikongoro,ngo atarazi ko zirimo kwicirwaho abantu, ahubwo ngo yari azi ko ari izo gucunga umutekano hirindwa ko abacengezi ba FPR binjira mu Gihugu, kuko ngo hariho amakuru avuga ko barimo kwinjira muri Gikongoro.
Bucyibaruta yabajijwe niba nta wigeze amubwira ko kuri bariyeri bahicira abantu ndetse ko nta nicyobo rusange cyari gihari , maze asubiza agira ati "oya sinahagaze ngo ndebe numvaga ko bariyeri zikora zubahirije amategeko sinari nzi ko bahicira abantu .Izindi bariyeri nari mbizi ko zihari hirya no hino ariko sinazicagaho."
Yongeye kubazwa ku iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye kuri paruwase ya Cyanika bishwe ku itariki ya 15 mata 1994 maze asubiza ko atigeze abimenya ko bishwe nyamara yemera ko ku itariki ya 14 mata nyuma ya sa sita yari yagiye kubasura, akanaganira na padiri mukuru wayo witwaga Niyomugabo Alphonse n'ababikira nabo bicanwe n'abatutsi bari bahahungiye.
Perezida w'urukiko ati "Ese usura Cyanika wamenye ibibazo bihari ? "Bucyibaruta mu gusubiza yavuze ko yabimenye abibwiwe na padiri kandi ko na we yabibonaga.
Yongeye kumubaza ati "uravuga ko wamenye ibyabaye I Kibeho kuwa 15 cyangwa kuwa 16?"
Bucyibaruta ati" uko mbyibuka ni ku itariki ya 16 ndi mu nama na perefe wa Butare , Misago niwe wabimbwiye .Namenye ko paruwase ya Kibeho yatewe nabajandarume nabaturage bafite intwaro bakica impunzi abandi bagahungira I Burundi na Butare ni yo makuru nahawe.Nibwo nabonanye na Musenyeri Misago ko tuzajyayo ku wa 17 ariko mbanza kuvugana na komanda wa jandarumori n'ushinzwe iperereza , bambwira ko na bo nta makuru bari babifiteho."
Bucyibaruta yongeye kubazwa nurukiko ku byabaye i Murambi ahari harakusanyirijwe impunzi z'abatutsi zari zahungiye ahantu hatandukanye , kuri Diyosezi na perefegitura bishwe mu ijoro tariki ya 20 rishyira kuwa 21 Mata 1994. Maze asubiza avuga ko atigeze amenya ko bishwe ariko ngo yumvise amasasu nimbunda bivuga mu ijoro .
Urukiko ruti"mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira 21 wakoze iki? "Nawe asubiza ati "Nari gukora iki nta basirikare bandi nari mfite?."
Mbese wagumye iwawe urebera abantu bicwa?Bucyibaruta arasubiza ati"Nagumye iwanjye kandi nari mfite impamvu nyinshi zituma ntajya i Murambi.Icya mbere nijoro twumvaga imbunda namagerenade sinari nzi ko ari byo. Icya kabiri nta mushoferi nari mfite .Icya gatatu sinari gusiga umuryango wanjye aho ngo ngiye i Murambi."
Yongeye kubazwa n'urukiko igihe yamenyeye ibyabaye i Murambi, maze asubiza agira atiNabimenye mu gitondo ku itariki ya 21 nagiye kuri perefegitura nahise mpamagara komanda wa handarumori, ambwira ko na we ntacyo yari gukora.
Yongeye kubazwa ku batutsi biciwe muri gereza ya Gikongoro harimo n'uwari umuyobozi wungirije wayo . Urukiko ruti "Hari telefoni wakiriye ikubwira ko umuyobozi wungirije wa gereza yishwe?"
Bucyibaruta ati "Bambwiye ko yishwe kandi babimbwiye byamaze kuba ko hari n'abandi banyururu bishwe."
Bucyibaruta wakunze guhakana ibyo ashinjwa yanavuze ko atigeze amenya uruzinduko rw'uwari Perezida Sindikubwabo Theodore wasuye Gikongoro na Butare ku itariki ya 18 Mata, ndetse ijambo yahavugiye rikaba ryarabaye nk'irishishikariza abahutu kurushaho kwica abatutsi ,maze avuga ko nawe ngo yamubonye amugezeho ku muryango w'ibiro bye, agahita atuma umunyamabanga we guhamagara abantu bakaza mu nama.
Yongeye kubazwa igihe ubwicanyi bwatangiriye muri perefegitura yari ayoboye avuga ko guhera ubwo indege yahanurwaga abantu batangiye kwicwa gake gake, ariko bikaza gukomera guhera ku itariki ya 21 Mata 1994.Gusa urukiko rwamugaragarije ko ku itariki ya 14 Mata, hapfuye abatutsi bagera ku bihumbi 10 i Kibeho we yasubije ko atigeze abarura abishwe.
Nubwo yahakanye ko atigeze abona abantu bicirwa kuri za bariyeri , Bucyibaruta yagaragaje ko ubwo yazigeragaho atajyaga ava mu modoka ngo akaba nawe yari afite impungenge z'umutekano we, kuko ngo hari abamwitaga icyitso cya FPR , ubundi ngo akaba yaratinyaga ko bamwica kuko ngo mu bihe byintambara hari abatungaga imbunda mu buryo butemewe.
Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro arimo kuburanishwa mu rukiko rwa rubanda , kuva ku itariki ya 9 Gicurasi. Akaba ashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Gikongoro nki Murambi hiciwe abarenga ibihumbi 50, kuri kiliziya ya Kibeho, iya Cyanika , ku ishuri rya Marie Merci , i Kaduha ndetse nahandi.
Biteganyijwe ko iburanisha ry'uru rubanza rirangura muri uku kwezi kwa Nyakanga 2022.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne.