Paris: Bucyibaruta  mu guhatwa ibibazo  yireguye  avuga  ko atigeze  amenya  ko Abatutsi bishwe I Murambi na Kibeho 

Paris: Bucyibaruta  mu guhatwa ibibazo  yireguye  avuga  ko atigeze  amenya  ko Abatutsi bishwe I Murambi na Kibeho 

Kuri uyu wa kabiri  tariki ya 5 Nyakanga no kuwa 3 tariki ya 6 Nyakanga  umwaka wa 2022,  Bucyibaruta  yatangiye guhatwa ibibazo  kubyo aregwa  birimo   ubwicanyi  bwakorewe  Abatutsi  bari bahungiye  i Murambi, abiciwe  kuri Kiliziya  ya Kibeho, kuri za bariyeri no  mu ishuri rya  Marie  Merci i Kibeho  n'ahandi hatandukanye  mu yari  perefegitura  ya Gikongoro  yari  abereye  umuyobozi.

Bucyibaruta  yakomeje  kuvuga  ko  atigeze  amenya  ko abatutsi barimo kwicwa  nkaho  yavuze ko bariyeri  zari  zarashyizweho hirya  no hino  muri  Gikongoro,ngo atarazi ko zirimo kwicirwaho  abantu, ahubwo  ngo  yari azi  ko ari izo  gucunga  umutekano  hirindwa  ko  abacengezi  ba FPR binjira  mu Gihugu, kuko  ngo  hariho  amakuru avuga  ko  barimo kwinjira  muri Gikongoro.

Bucyibaruta yabajijwe  niba  nta wigeze amubwira ko  kuri bariyeri bahicira  abantu ndetse  ko  nta  nicyobo  rusange  cyari gihari , maze  asubiza agira  ati "oya  sinahagaze  ngo  ndebe numvaga  ko bariyeri zikora  zubahirije amategeko  sinari  nzi ko bahicira  abantu .Izindi  bariyeri  nari mbizi  ko zihari hirya  no hino  ariko sinazicagaho."

Yongeye  kubazwa  ku iyicwa  ry'Abatutsi bari  bahungiye  kuri  paruwase  ya  Cyanika bishwe  ku itariki ya 15  mata 1994  maze  asubiza  ko atigeze abimenya  ko  bishwe  nyamara  yemera  ko ku itariki  ya 14 mata  nyuma ya sa sita  yari  yagiye  kubasura,  akanaganira  na  padiri  mukuru  wayo  witwaga  Niyomugabo Alphonse  n'ababikira  nabo  bicanwe  n'abatutsi  bari  bahahungiye.

Perezida w'urukiko ati "Ese  usura Cyanika  wamenye ibibazo  bihari ? "Bucyibaruta  mu gusubiza  yavuze  ko yabimenye  abibwiwe  na  padiri  kandi ko na we yabibonaga.

Yongeye  kumubaza  ati "uravuga  ko  wamenye  ibyabaye I Kibeho  kuwa  15 cyangwa kuwa 16?"
Bucyibaruta ati" uko  mbyibuka  ni  ku itariki  ya  16 ndi  mu nama na  perefe wa Butare , Misago  niwe wabimbwiye .Namenye  ko paruwase  ya Kibeho yatewe  nabajandarume nabaturage  bafite  intwaro  bakica  impunzi  abandi  bagahungira  I Burundi  na  Butare ni yo makuru  nahawe.Nibwo  nabonanye na  Musenyeri  Misago  ko tuzajyayo  ku wa  17 ariko  mbanza  kuvugana  na  komanda wa  jandarumori  n'ushinzwe  iperereza , bambwira  ko na bo  nta  makuru  bari  babifiteho."

Bucyibaruta  yongeye  kubazwa  nurukiko  ku  byabaye  i Murambi  ahari  harakusanyirijwe  impunzi  z'abatutsi  zari  zahungiye  ahantu  hatandukanye , kuri Diyosezi  na  perefegitura  bishwe  mu ijoro    tariki ya 20  rishyira  kuwa  21 Mata  1994. Maze asubiza avuga  ko  atigeze amenya  ko  bishwe  ariko  ngo  yumvise  amasasu nimbunda  bivuga  mu ijoro .

Urukiko  ruti"mu ijoro  ryo kuwa  20 rishyira   21  wakoze iki? "Nawe  asubiza ati "Nari  gukora  iki nta  basirikare bandi  nari mfite?."
Mbese  wagumye  iwawe  urebera  abantu bicwa?Bucyibaruta  arasubiza ati"Nagumye  iwanjye  kandi  nari  mfite  impamvu  nyinshi    zituma  ntajya i Murambi.Icya  mbere  nijoro twumvaga  imbunda namagerenade sinari nzi  ko  ari byo. Icya  kabiri  nta mushoferi  nari  mfite .Icya  gatatu  sinari  gusiga umuryango  wanjye  aho ngo ngiye i Murambi."

Yongeye  kubazwa  n'urukiko  igihe  yamenyeye  ibyabaye  i Murambi, maze  asubiza  agira atiNabimenye  mu gitondo  ku itariki  ya 21 nagiye  kuri  perefegitura  nahise  mpamagara  komanda  wa  handarumori, ambwira  ko  na we  ntacyo  yari  gukora.
Yongeye  kubazwa  ku  batutsi  biciwe  muri  gereza  ya Gikongoro  harimo  n'uwari  umuyobozi  wungirije  wayo . Urukiko  ruti "Hari  telefoni  wakiriye  ikubwira  ko umuyobozi  wungirije  wa gereza yishwe?"

Bucyibaruta ati "Bambwiye  ko  yishwe  kandi  babimbwiye  byamaze kuba  ko hari n'abandi  banyururu  bishwe."
Bucyibaruta  wakunze  guhakana  ibyo  ashinjwa  yanavuze  ko atigeze  amenya  uruzinduko rw'uwari  Perezida Sindikubwabo  Theodore wasuye  Gikongoro  na  Butare ku itariki ya  18 Mata, ndetse ijambo  yahavugiye  rikaba  ryarabaye  nk'irishishikariza  abahutu  kurushaho  kwica  abatutsi ,maze avuga  ko  nawe    ngo  yamubonye  amugezeho  ku muryango w'ibiro  bye,   agahita  atuma  umunyamabanga  we  guhamagara abantu  bakaza mu nama.

Yongeye  kubazwa igihe  ubwicanyi bwatangiriye  muri perefegitura  yari  ayoboye   avuga  ko  guhera  ubwo indege  yahanurwaga abantu batangiye  kwicwa gake gake, ariko  bikaza  gukomera  guhera  ku itariki  ya  21 Mata 1994.Gusa  urukiko  rwamugaragarije  ko ku itariki ya  14 Mata,  hapfuye  abatutsi  bagera  ku bihumbi  10  i Kibeho   we yasubije  ko atigeze  abarura  abishwe.

Nubwo yahakanye  ko atigeze  abona  abantu  bicirwa  kuri za bariyeri , Bucyibaruta  yagaragaje ko  ubwo yazigeragaho  atajyaga  ava  mu  modoka  ngo  akaba  nawe  yari  afite impungenge z'umutekano  we, kuko ngo  hari abamwitaga icyitso cya  FPR , ubundi  ngo  akaba  yaratinyaga  ko  bamwica  kuko  ngo mu bihe  byintambara  hari abatungaga  imbunda  mu buryo  butemewe.

Bucyibaruta  Laurent  wari perefe  wa Gikongoro  arimo kuburanishwa  mu rukiko  rwa  rubanda , kuva  ku itariki ya 9 Gicurasi. Akaba  ashinjwa  Jenoside  yakorewe  Abatutsi  biciwe  ahantu hatandukanye  muri  Gikongoro nki Murambi  hiciwe  abarenga ibihumbi 50, kuri kiliziya ya Kibeho, iya Cyanika , ku ishuri  rya  Marie  Merci , i Kaduha  ndetse  nahandi.
Biteganyijwe  ko iburanisha ry'uru rubanza  rirangura  muri  uku kwezi kwa Nyakanga   2022.

UWAMBAYINEMA Marie  Jeanne.