Paris: Abatangabuhamya bagaragaje uko abahungiye i Murambi babanje kwicishwa inzara n’umwuma
Mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari perefe wa Perefegitura ya Gikongoro rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa, abatangabuhamya barokotse Jenoside bari barahungiye mu kigo cy’ishuri cya ETO Murambi, bagaragarije urukiko uko gufungirwa amazi byabagizeho ingaruka bamwe bagatangira kuyoboka utubande bajya gushaka amazi yo kunywa dore ko n’ibiryo bari barajyanye byari bimaze kubashirana.
Umwe mu batangabuhamya watangiye ubuhamya i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko ubwo indege yamara guhanurwa tariki ya 7 Mata 1994 batangiye kubatera, batwika amazu ndetse bica abantu babonye bikomeye batangira guhunga, aho bageze mu nzira bakabwirwa ko abayobozi bategetse ko abahunga bose bajya ku mashuri. Ati “Twahungiye ku mashuri kwa padiri, ariko tugezeyo Semakwavu wari burugumesitiri wa Komini Nyamagabe atubwira ko abantu bose bahungira ku mashuri y’i Murambi ko ariho bari buturindire. Twahageze hari amazi ariko tuhageze bahita badufungira imiyoboro y’amazi inzara n’umwuma birahatwicira kuko n’ibiryo twari twaratwaye byari bimaze kudushirana”.
Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma yo kubura amazi muri iki kigo cya Murambi bari bahungiyemo batangiye kujya kuvoma mu kabande, ngo nibura babone amazi yo kunywa. Aha naho ngo nta mahoro bahagiriye kuko ibitero byari ku misozi iteganye na Murambi bamanukaga babareba bagatangira kubatera amabuye, bagahita bazamuka batavomye. Ati “Hari umugabo wari utuye hafi aho watwemere ko twajya tujya kuvomayo amazi yo kunywa tuakamuha amafaranga ariko tugeze aho nayo aradushirana”.
Umwunganizi wa Bucyibaruta yabajije uyu mutangabuhamya niba yibuka neza ko ubwo bageraga i Murambi hari amazi, umutangabuhamya asubiza ko bahageze ahari ariko bakaza kuyafunga nyuma y’uko bahageze bahahungiye.
Undi mutangabuhamya w’imyaka 68 nawe watanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga, nawe yagaragarije urukiko ko i Murambi bahiciwe n’inyota kuko babuze amazi yo kunywa ariko umuriro w’amashanyarazi wo urahaguma. Ati “Hari kuwa 6 abantu benshi duhungira kwa padiri, twaharaye iminsi ibiri batubwira kujya I Murambi kuko ariho hari hanini. Twarahageze nyuma y’iminsi mike badufungira amazi inzara n’inyota biratwica”.
Ibi kandi byanahamijwe n’undi mutangabuhamya w’imyaka 72 we utarahigwaga mu gihe cya jenoside, akaba yari n’umucuruzi muri icyo gihe. Yemeje ko yaniboneye igitero cyagiye kwica Abatutsi I Murambi. Ati “impunzi bakomeje kubona ziyongera bashyiraho bariyeri bahita bakata amazi yajyaga I Murambi, impunzi zabonye bayakase zirivumbura zishaka gusohoka. Bucyibaruta yazanye na Sebuhura babakoresha inama impunzi zavuze ikibazo cy’amazi bababwira ko amazi bazayakora. Bashakaga no gusohoka ngo bagende ariko kuko bizeraga perefe barahaguma”. Uyu mutangabuhamya yavuze ko itiyo baciye yari imwe yacaga mu iteme ivana amazi mu kabande, ati “Navuye kurangura nsanga bakimara kuyitema amazi arimo kumeneka, ndetse n’ubu iyo tiyo iracyahari iragaragara”.
Mugabarigira Stanley uyobora Urwibutso rwa jenoside rwa Murambi, aganira n’abanyamakuru ba Pax Press yavuze ko abatutsi bahungishirijwe i Murambi bitegetswe na Bucyibaruta ndetse banabaha n’abajandarume ngo babaherekeze, mu rwego rwo kujijisha kugira ngo babone uburyo bwo kubica bitewe n’imiterere y’aka gasozi ka Murambi kuko kari hagati y’indi misozi kandi miremire igasumba bityo akaba ari nta mututsi wari kubacika. Ati “Nyuma yo kubageza hano baca itiyo yazanaga amazi hano kugira ngo babanze babicishe umwuma n’inzara, urumva ntabwo baryaga babanje kubaca intege kugira ngo batazabarwanya”.
Usibye kuba abahungiye i Murambi barabuze amazi yo kunywa bavuga ko n’ibiryo bazaniwe na padiri batigeze babiryaho kuko umunsi babihaweho nibwo igitero cyahise kibatera. Bucyibaruta Laurent arimo kuburanishwa kuva ku itariki ya 9 Gicurasi 2022 bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira taliki 12 Nyakanga 2022.
UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/ heza.rw