Gisagara-Kansi : Barasaba guhabwa imodoka zitwara abagenzi
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bafite imihanda myiza ikoze neza ariko bakaba badafite imodoka zitwara abagenzi, kugera mu karere ka Huye bisaba gutega moto cyangwa amagare.
Uku kutagira imodoka zitwara abagenzi ni bimwe mu bibahombya kuko bisaba gutegesha amafaranga menshi, kubura isoko ry’umusaruro wabo kuko bisaba ko abacuruzi babasanga aho batuye , bityo bakabahera igiciro gito ndetse ngo hari n’abahitamo kubitegera amagare bakabigeza mu karere ka Huye aho bafite isoko rinini ry’umusaruro wabo.
Mbarubukeye Evariste utuye mu Mudugudu wa Ruhuha mu Kagari k’Akaboti muri uyu Murenge avuga ko bavunika cyane kuko kugera I Huye bisaba gutega moto ,bategesha amafaranga angana ni 1500 Frw kugenda gusa.
Ati’’ Imihanda irahari ikoze neza mu Tugari twose ariko nta modoka zitwara abagenzi zihaba , imyaka yacu iyo yeze tuyijyana mu isoko rya hano rya Mburamazi , twaba dufite imyaka irenze tugategereza abashoramari bazaza kuyigurira hano iwacu. Twifuza ko natwe twabona imodoka ukeneye kugenda bikamworohera’’.
Mukamugabe Marie Immaculée nawe utuye muri uyu Murenge, avuga ko kuva yabaho atigeze abona imodoka zitwara abagenzi zigera mu murenge wabo, ndetse ngo yanagerageje no kubaza abakuze asanga kuva na kera ntazigeze zihagera.
Ushaka gutega imodoka ngo bimusaba gutega akajya ahitwa i Kibirizi gutega izavuye i Mugombwa.
Ati’’ mu myaka mfite nta modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange nigeze mbona , uretse imodoka 3 z’abantu biguriye ku giti cyabo ni twa tuvatiri dutoya two gutemberamo.@
Avuga ko kugera i Huye bisaba gutega moto cyangwa gutega igare, ku igare bisaba kugenda uvaho kubera imisozi.
Nshutiraguma Revelien ni umusaza ukuze ndetse wanahavukiye avuga ko bibagora kuko kujya I huye bisaba ko bagenda n’amaguru bakagera mu iRango , mu kugaruka bagatega igare uwishoboye agafata moto.
Ati’’ Kera mbere ya Jenoside hajyaga haza bisi nini ya ONATRACOM nyuma ya jenoside rero ntabwo yongeye kugaruka, imodoka ziza mu gihe cy’abanyeshuri ni zimwe ziza kubafata ku bigo bagiye mu biruhuko zikazabagarura baje gutangira naho ubundi i Kansi nta zo tugira pe’’.
Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Umurenge wa Kansi, Kimonyo Innocent avuga ko imihanda ya Kansi yose ikoze ariko kwambuka ujya mu karere ka Huye usanga bigoye kuko imihanda yo mu karere ka Huye itameze neza.
Gitifu Kimonyo avuga ko kuva mu I Rango ujya mu Murenge wa Kansi imodoka zitwara abagenzi zanga kujyayo.
Ati’’ Imodoka zo ntazihari kubera imihanda kuko tumaze iminshi tuganira n’abazifite ariko bakavuga ko imihanda idakoze neza mu gice cya Huye, ubwo rero tumaze iminsi tuganira n’Umurenge wa Mukura, hari umuhanda baherutsegukora urimo kaburimbo ngo barebe ko bawigiza hepfo, izo mbogamizi rero niziramuka zivuyeho imodokazizaza kuko iyo uyijyanye ikangirika biragorana kuyikoresha abatunze imodoka bo barabizi.’’
Uku kutagira imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kandi butuma hari abahinzi bemera bagahendwa n’abaguzi, batanga urugero ko ikilo cy’ibigori mu Murenge wa Kansi ari amafaranga 280 mu gihe iRango mu karere ka Huye ari 310.
Marie Jeanne UWAMBAYINNEMA/heza.rw
Abatuye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara , bavuga ko bafite ikibazo cyo kutagira imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange kandi bafite imihanda myiza.