Abasenateri basabye RSSB kohereza abakozi bayo mu itorero kubera guha serivise mbi abarwayi babagana.
Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Gicurasi 2022 , abasenateri bagize komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu , yagiranye ibiganiro n'ikigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize RSSB , aho abasenateri bagaragarije iki kigo ibyo babonye mu ngendo bakoze muri uku kwezi ,aho basanze abakozi b'iki kigo bari hirya no hino mu bigo by'ubuvuzi , batanga serivise zitari nziza ku baje babagana biganjemo abarwayi maze basaba ko aba bakozi bajyanwa mu itorero , kuko hari aho basanze aba bakozi batanazi gahunda ya Leta ishyira umuturage ku isonga.
Hon. Prof Cyprien Niyomugabo avuga ko aba bakozi begereye abaturage babaha serivise zitanoze bakwiye gutozwa. Ati'' Mwazaganiriye na Minubumwe mukabajyana mu itorero nabyo birakenewe kuko nabonye njye bakeneye itorero kugira ngo bumve ko ubuzima bw'umuturage buri mu byihutirwa, buri ku isonga''.
Usibye kuba aba basenateri bagaragarije iki kigo ko abakozi batanga serivise banagaragaje ko abarwayi basanze bafite ikibazo cyo kutabona imiti cyane cyane abakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de sante),badahabwa imiti kwa muganga bakabwirwa ko batayemerewe ahubwo bakabereka za farumasi ngo bajye kuyigurira.
Hon. Niyomugabo yavuze ko ibi byaca intege ubukangurambaga bukorwa na buri munyarwanda ngo abanyarwanda bose bagire ubwisungane babashe kwivuza.
Ati''iyo agiye kwa muganga bakamubwira bati uyu muti wowe wa mituweli ntabwo uwemerewe ariko hariya imbere muri farumasi urahari, mu mutwe ashobora kwibaza ati ya mafaranga uwayegeranya nkajya njya kwigurira ko n'ubundi nywigurira, iki kirihutirwa naho ubundi byaca intege ubukangurambaga abanyarwanda dukora twe na twe turimo ngo babone ubwisungane mu kwivuza''.
Hon. Mureshyankwano Marie Rose avuga ko basanze hari umuti nk'uvura igifu cyangwa pomade ikoreshwa n'abavunitse na yo ngo idahabwa abarwayi bayikeneye bakoresha mituweli.
Ati''umuti w'igifu ngo ntiwerewe gutangwa ku kigo nderabuzima , pomade niba umuntu yavunitse ngo ntiwemerwe gutangwa , umuti uvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndagira ngo ibyo rwose muzabyiteho , ubwo se iyo miti idatangiwe hariya hegereye abaturage mu by'ukuri abaturage baba barimo kubona serivisi ya hehe''.
Ku ruhande rwa RSSB Dr Regis Hitimana umuyobozi wungirije w'iki kigo, avuga ko bagiye gukorana n'izindi nzego kugira ngo serivisi z'ubuvuzi cyane cyane ibirebwa n'abakoresha ubwisungane mu kwivuza na RAMA , ndetse ngo harimo no gutunganywa urutonde rw'imiti.
Ati''urutonde rw'imiti minisante yafashe iyo gahunda yo kuvugurura urwo rutonde, ababantu benshi barugizemo uruhare natwe twarugizemo uruhare ruri hafi kurangira , ndumva niba ntibeshye rwakagombye kwemezwa muri uku kwa gatandatu kugiye gutangira''.
Dr.Hitimana Regis umuyobozi wungirije wa RSSB/photo /Parliament.
Dr Hitimana avuga ko barimo kuvugana na Minisante ngo barebe ko n'imiti iri ku rutonde nayo itabura , kuko 85% by'abanyamuryango ba RSSB bivuriza ku bigo nderabuzima na za poste de sante.
Biteganyijwe ko imyanzuro izava muri ibi biganiro byahuje RSSB n'iyi komisiyo bizashyikirizwa inteko rusange ya Sena ikabitangaho ibitekerezo , nyuma igatanga inama kuri Guverinoma cyangwa bigashyikirizwa Guverinoma.
Jeanne@heza.rw
source inkuru ya RBA