Muhanga:Urubyiruko rurasabwa kwitandukanya n'uwo Ari we wese wababibamo amacakubiri.

Muhanga:Urubyiruko rurasabwa kwitandukanya n'uwo Ari we wese wababibamo amacakubiri.

Mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga, urubyiruko rwasabwe kwitandukanya n'uwo ari we wese wababibamo amacakubiri , ahubwo rugakomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ,ruzira jenoside n'ingengabitekerezo yayo.

Hon. Depite Karinijabo Barthelemy yasabye ababyeyi babi kureka kubiba amacakubiri mu rubyiruko.Ati" Gutoza urubyiruko kwirinda ikibi ni ukuruganiriza amateka yaranze u Rwanda ntacyo uhishe, ukabafasha kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza".

Hon Karinijabo yakomeje avuga ko iki ari igihe cyo kubaka ibyiza hagendewe ku mateka mabi yaranze zone ya Ndiza, aho urubyiruko rwishoye mu bikorwa bibi byo kwica Abatutsi.

Ati"Ndasaba urubyiruko rwirinde amacakubiri, rwitandukanye n'uwo ari we wese wababibamo amacakubiri, ahubwo mukomeze kubaka ubumwe mwirinda icyabatandukanya, mwirinde ingengabitekerezo ya jenoside n'ivangura iryo ari ryo ryose,mwubahe uburenganzira bwa muntu".

Mukabadege Anastasia umubyeyi watanze ubuhamya yavuze uburyo yatangiye gutotezwa akiri muto, agatotezwa n'abana biganaga mu mashuri abanza, ndetse avuga ko hari insoresore  z'urubyiruko zajyaga zimutangirira mu nzira zishaka kumuhohotera zimuhora ko ari Umututsi.

Uyu mubyeyi yasabye ababyeyi kujya babwiza ukuri abana babyaye , ntibababeshye maze nawe asaba urubyiruko kwirinda icyabatandukanya.

Agira ati"Rubyiruko ababyeyi ntibakababeshye bababwize ukuri ibyo ababyeyi bakoze, ufite umubyeyi ufunze n'iyo yaba yarishe bajye babibabwira bababwize ukuri abana babimenye babyirinde, bamenye amateka yaranze Igihugu bityo bazakure birinda amacakubiri".

Muri uyu murenge wa Kiyumba hahoze hitwa Nyabikenke, ni hamwe mu habereye ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bicirwaga ku biro bya komini aho babaga bahungiye bahizeye kuhakirira.

Muri uyu murenge kandi niho havukiye perezida wa mbere w'u Rwanda Mbonyumutwa Dominiko,uyu ngo akaba yarakubiswe urushyi mu Byimana rukumvikanira kuri paruwase ya Kanyanza, bakabigira urwitwazo bagatangira kumenesha Abatutsi no kubatwikira inzu.

muri uyu murenge ni naho havukaga uwari minisitiri w' urubyiruko Nzabonimana Callixte wanagize uruhare runini mu gutuma Abatutsi bicwa kuko uwabaga yishe benshi yamuhaga ibihembo mu rwego rwo kumushimira.

Uku kugira abayobozi bakuru b'Igihugu ba mbere muri aka face, ngo bikaba nta mahirwe byagiriye abahatuye ngo kuko n'umutwe w'interahamwe za mbere za Batayo Ndiza ariho zavuye zikaba zaratinyuye abandi kwica Abatutsi.

Mukabadege Costasia watanze ubuhamya yasabye ababyeyi kubwiza abana babo ukuri.

Abayobozi bitabiriye igikorwa cyo kwibuka

Jeanne/heza.rw