Ngororero: Hari abagore bitwaza ihame ry'uburinganire bagahohotera abagabo
Mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero , hari abaturage bavuga ko hari abagabo bahohoterwa bagakubitwa n’abagore babo, bajya no kubarega bikarangira ari bo bafunzwe.
Abaganiriye na Tv1 bavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera, kuko ngo abagore bitwaza ihame ry’uburinganire , bakabakubita. Bati’’ Abagore basigaye bitwaza uburinganire ngo bahawe ijambo bakaduhohotera bikanarangira bigiriye ahandi bataye ingo zabo, hari n’ubwo badufungisha ,iyo bagiye kurega muri RIB bakavuga ko tubahoza ku nkeke, umugabo witabye wese ntahava ahita afungwa”.
Kubera guhohoterwa cyane, aba bagabo bavuga ko bifuza ko habaho imiryango myinshi irengera uburenganzira bw’abagabo nk’uko hariho irengera ubw’abagore. Baragira Bati:”Natwe dusigaye duhohoterwa twavuga ntitwitabweho, buriya Havutse imiryango irengera abagabo hashyirwaho amategeko aturengera kuko ariho yose usanga ahengamiye ku bagore , ni nayo mpamvu basigaye babyitwaza tugasigara nta ruvugiro dufite”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero Mukunduhirwe Benjamine umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko ihamwe ry’uburinganire ryaje rije guha amahirwe angana abagore n’abagabo, itaje gutuma abagore bigaranzura abagabo.
Ati’’ Bagore bagenzi banjye bo mu karere ka Ngororero mureke iri hame ritubere iryo kubyaza amahirwe, ntiritubere iryo gusenya ingo , gahunda yo kubahana nk’abubatse ingo tuyikomeze, gahunda yo gucunga umutungo tuyikore neza bizakemuka’’.
Uyu muyobozi kandi avuga ko muri aka karere hose hagenda hakorwa ibiganiro bigamije gufasha abagore n’abagabo kumva no gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire, kugira ngo hatagira abaryumva nabi bakarikoresha nabi.
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA/heza.rw