Amafoto :Ibyaranze umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro

Amafoto :Ibyaranze umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro

U Rwanda rwifatanyije n'Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro wizihizwa buri tariki 15 ukwakira buri mwaka.

Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, intara y'Amajyaruguru.Ni umunsi waranzwe n'ibyishimo, imbyino n'udushya dutandukanye, twose tugaragaza aho umugore wo mu cyaro ageze yiteza imbere.

Abagore bo mu karere ka Gicumbi bamuritse ibikorwa bitandukanye bamaze kugeraho birimo ubukorikori n'imyuga itandukanye.

Urugero ni itsinda rigizwe n'abagore 18 ryatangiye muri 2016 ,Inganji women craft 

iboha ibintu bitandukanye mu budodo,igakora imitako itandukanye yifashishije imifuniko y'amacupa y'inzoga na fanta azwi nk'inzogera. Imitako itandukanye ikorwa hifashishijwe ivu ndetse n'amase y'inka.

Itsinda Inganji women craft rikora ubukorikori butandukanye ryamutise ibikorwa byabo.

Iyi ni koperative y'abagore itunganya ikawa.

Ba mutima w’urugo baremeye bagenzi babo babaha imbuto yo guhinga

Lllll

Abana nabo bari babukereye baje kwifatanya n'ababyeyi babo mu kwizihiza uyu munsi.

Abagore bibumbiye mu ishyirahamwe ry'abagore b'abadiventiste b'umunsi wa 7 nabo bakoze akarasisi