Ab’i Nyagatare bahaye isezerano Paul Kagame
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga, Paul Kagame yiyamamarije kuri Site ya Nsheke ahari abaturage babarirwa mu bihumbi 300, barimo abaturutse mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.
Wari umunsi wa 11 wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva tariki ya 22 Kamena aho Akarere ka Nyagatare kiyongereye ku tundi yagezemo turimo aka Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera.
Abatuye i Nyagatare bashimiye Perezida Paul Kagame kubera iterambere yabagejejeho mu myaka ishize, bamusezeranya kuzamutora 100%.
Umukandida wa FPR Inkotanyi na we yababwiye ko gutora uyu Muryango ku wa 15 Nyakanga, ari ugutora amajyambere.
Muri iri jambo, Paul Kagame yahaye ubutumwa urubyiruko rw’u Rwanda, arwibutsa ko nk’abana b’intare, rudakwiye guteshuka ku guteza imbere igihugu ngo gisubire inyuma.
Ati "Intare ntizivamo imbwa, zikomeza kuba intare zigasaza ari intare. Mwebwe abato mufite inshingano zo gukomeza rwa rugendo rw’abaje mbere yanyu. Bambwe bambutse bakagaruka banyuze aha. Ni inshingano zanyu mu bihe biri imbere, ni ugutera imbere, amajyambere nta kongera gusohoka kubera ukubujije kubaho. Ni ugusohoka wabigennye wabigennye, ubishaka ukagarukira aho ushakiye ari wowe ubigennye nanone.
Muri iki gikorwa cy’ejobundi, cyo gushyira igikumwe ku gipfunsi, nimubikora mujye mubikora mwibuka ayo mateka n’inshingano mugite cyane cyane abakiri bato. Ntimuzakore ishyano ngo mutatire igihango.
Iby’amahoteli meza, inganda, imihanda, pariki zizana abakerarugendo, inzuri ku batunze inka, mwebwe mujye mu nzira ya kijyambere mukungahare, mukize igihugu cyanyu n’abaturanyi, hari ikindi abantu bifuza?"
Yashimiye kandi andi mashyaka n’imitwe ya politiki yahisemo kwifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi ngo imushyigikire mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Nyagatare na Gatsibo bijejwe gukomeza kugera ku iterambere
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagize ati "Aba Nyagatare na Gatsibo, iby’amajyambere bigomba kuza hano ntabwo ari ukubagirira neza gusa, ni ngombwa, hagakorwa ibishoboka, ibidashoboka muri uwo mwanya bigashakirwa uburyo bikazashoboka ejo cyangwa ejobundi.
Gutora FPR ni ugutora amajyambere, ni ugutora ubumwe, ariko icyo gikorwa ni demokarasi. Igihe tukiriho twese ndetse abakiri bato, ibihe biri imbere ni ibyanyu. Muzabe za ntare ntimuzabe imbwa."
Ibikorwa byaharaniwe n’abatakiriho bikwiye guhabwa agaciro
Paul Kagame yakomeje agira ati “Nubwo mundeba aha, ubanza ndi umunyamahirwe kurusha abandi. Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike, aho abantu bibaza niba buri buke cyangwa bari buramuke, iyo myaka yose njye nkaramuka. Ntabwo ari ubutwari bundi, ni amahirwe.
Nabyo biravuze ngo waramutse, wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma n’ejo uzaramuka n’abandi bakaramuka. Rero, ari aha turi, ahandi hirya mu gihugu ubu kuba turamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa ibikorwa by’abatakiri kumwe natwe. Andi mahirwe rero mfite, ni ukugira ngo ibyo byose byabaye, bitazapfa ubusa. Iyo ni inshingano nayo, ni amahirwe mfite kuba ndi umwe mu bazatuma abo bose bagiye, bazamenya ko batagendeye ubusa.
Ibyo ni byo biduha imbaraga, bisa n’ibya ya ndirimbo ngo ‘Nda Ndambara’. Nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba. Yaturuka hano cyangwa yaturuka hanze, ntibishoboka. Wa mugambi wo kuramuka byanze bikunze, ni uwo wo ku gipfunsi. Gutora FPR no kuba FPR, ni icyo bivuze. Bivuze ko buri Munyarwanda mu gihugu cyacu agomba kuramuka byanze bikunze."
Kagame yijeje Abanyarwanda kubaho mu mahoro
Paul Kagame yatangiye ijambo rye ashimira ab’i Nyagatare, barimo n’abavuze mbere ye, avuga ko ‘bashyuhije’ urugendo rugana ku matora.
Yakomeje agira ati “Nubwo twaje hano mu gikorwa cya politiki, muraza kunyemerera mbaganirire.
Ntabwo muzi ko bababwiye ko muri aka karere ariho abantu binjiriye mu 1990? Ni ho abantu banjiriye tuza kubohora igihugu cyacu. Ntabwo ari aho twinjiriye gusa, bamwe muri twe ni naho twasohokeye.
Tujya kuba impunzi bamwe muri twe, twari abana ba bandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa, aho twambukiye kujya kuba impunzi mu gihugu cy’igituranyi nanone ni muri aka karere. Aho twasohokeye ni ho twinjiriye.
Dusohoka, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ‘Ntiburi buke’. Icyo gihe icya ntiburi buke. Tugaruka byari ukuvuga ngo ‘Bugomba kujya bucya byanze bikunze’. N’uyu munsi ku Munyarwanda uwo ari we wese ‘Bugomba kujya bucya’." I Nyagatare barashima.
Hannington Namara wavuze ibigwi Paul Kagame, umukandida wa FPR INKOTANYI, yamushimiye by’umwihariko uruhare rwe mu kongera gusubiza Abanyarwanda Ubunyarwanda, by’umwihariko abari impunzi barimwe uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.
Yashimiwe kandi politiki yashyizwe mu bikorwa mu Karere ka Nyagatare n’utundi tw’Iburasirazuba, yo gusaranganya ubutaka abari bafite bwinshi bagaha abatabufite, umuco wo ‘kwikubira’ ugacika.
Ubuhinzi bwatejwe imbere, umusaruro w’ibigori ugera kuri toni ziri hagati y’eshanu n’umunani.
Mu bworozi, Namara yagize ati “Turagushimira ko watuzaniye uruganda rw’amata y’ifu, umukamo wavuye kuri litiro miliyoni 10, ubu ugeze kuri miliyoni 40 ku mwaka.”
ivomo:inkuru ya igihe.com