Kwica umugore n’umwana ni ikimenyetso ntakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango: Min Prof Bayisenge
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango , hibukwa abana n’abagore bishwe , Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeanette , yavuze ko kwica umugore n’umwana ari ikimenyetso ntakuka , kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kuzongera gushibuka.
Mu ijambo rye Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko kuba abicanyi baratangiye kwica bakica n’ibitambambuga bitabarwanyaga, bakica ba nyina ari ikimenyetso simusiga cy’umugambi mubisha bari bafite cyo kuzimya burundu uwitwaga umututsi wese.
Ati’’Uyu munsi by’umwihariko turibuka abagore n’abana, turabibuka tuzirikana ubugome ndengakamere bwateguranywe ndetse bugakoranwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kurimbura ubuzima bw’Abatutsi, uhereye ku mugore we soko y’ubuzima ,kuko aratwita, akonsa agatanga uburere bw’ibanze ndetse no kugeza ku mpinja n’abato b’ubuzima bw’ejo hazaza’’.
Yakomeje agira ati’’ Iyo turebye abakoze Jenoside tubona ko ingengabitekerezo yayo yigishijwe igihe kirekire, abantu batozwa urwango ibi bituma twibaza uruhare rwacu nk’ababyeyi mu gutoza abato babyiruka , mu gutuma imiryango yacu iba isoko y’amahoro, iba isoko y’urukundo kuko umuryango niwo gicumbi cy’uburere n’indangagaciro zacu nk’abanyarwanda .’’
Ku itariki 20 Gicurasi 1994 nibwo hishwe abagoe n’abana basaga 475 , biciwe ahitwa kuri Duwane mu nzu yari iy’umuturage ubu ni mu kagari ka Murama umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.
Mutonesha Leatitia umwe mu baharokokeye wari ufite imyaka 9 avuga ko abagore n’abana bari bahungiye ku rusengero rw’abadiventiste ubwo bari bamaze kuhicira abagabo bahunze bahungiye muri iyi nzu bizeye umutekano wari uhari, biturutse ku kuba hari umusirikare wari uhatuye afite imbunda .
Ati’’ Hano habaga umusirikare witwa Bandora yatorotse igisirikare aza kurinda umuryango we harimo n’umugore we wari umututsikazi. Rero abagore n’abana bahahungiraga bizeye umutekano ku itariki ya 20 nibwo uwari Burugumesitiri Rutiganda Jean Damascène yazanye n’abasirikare bahagarikira interahamwe abagore baricwa n’abana, abasirikare babahagarikiye babicira kuri iyi nzu.’’
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abagore biciwe muri iyi nzu yari iy’umuturage abagore bahaza bizeye kuharindirwa.
Ati’’ Baje bizeye kuharindirwa ariko bigizwemo uruhare n’uwari burugumesitiri wa Murama wazanye abajandarume n’abasirikare yari afite kuri komini , iyi nzu iragotwa , abagore n’abana barahicirwa bajugunywa mu byobo byari biyikijije byavagamo amatafari yo kubaka iyo nzu n’urugo rwayo . Kwibuka abagore n’abana biciwe muri iyi nzu no mu mpande zayo ni ukubaha agaciro, n’imiryango yabo yashoboye kurokoka.’’
Akarere ka Ruhango kari mu turere 3 ari two Karongi , Nyamagabe na Ruhango tugaragaramo imiryango yazimye .Ku rwego rw’Igihugu imiryango 15593 yari igizwe n’abantu 68.871 ni ukuvuga abagore , abagabo n’abana bari bayigize yose yarazimye.
Abagore n'abana basaga 475 biciwe muri iyi nzu bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza. Iyi nzu biciwemo ikaba yaraguzwe n'akarere ikaba yaragizwe ikimenyetso cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Prof Bayisenge Jeanette avuga ko kwica umugore n'abana ari ikimenyetso simusiga cyo gutsemba umuryango, ukawubuza kongera gushibuka
Guverineri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yashyiraga indabo ku kimenyetso cy'amateka ahiciwe abagore n'abana basaga 475
Guverinieri w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice , Minisitiri Prof Bayisenge n'umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens ubwo bunamiraga mu gikorwa cyo kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside
Marie Jeanne UWAMBAYINEMA /heza.rw