Ngoma: Gitiifu w'akarere yahagaritswe
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma yahagaritse by’agateganyo, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Mutembe Tom, uri muri babiri baherutse gufatirwa mu cyuho bakira ruswa ya miliyoni 5 Frw.
Uyu mugabo yahagaritswe by’agateganyo n’Inama Njyanama idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko basabye komite Nyobozi y’Akarere gushyiraho umusimbura we by’agateganyo kuko we bamaze kumuhagarika kuko hari ibyo akurikiranyweho na RIB.
Yakomeje agira ati “ Kubera ko imirimo yari ashinzwe itagomba guhagarara kuko nta muntu umwe ukora imirimo yose mu Karere, Inama Njyanama tuvuyemo twemeje ko ahagarikwa by’agateganyo mu gihe tugitegereje icyo amategeko n’ubutabera bazamugenera. Turanasaba komite Nyobozi ko ishyiraho uba akora by’agateganyo.”
Tariki ya 14 Ukwakira nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri aka Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw kugira ngo batange icyangombwa cyo kubaka.
Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.
Ivomo:inkuru y'Igihe.com