Paris: Umutangabuhamya yagaragaje uko Biguma yategetse ko bamurasira ku mupaka ahunga

Paris: Umutangabuhamya yagaragaje uko Biguma yategetse ko bamurasira ku mupaka ahunga

Umutangabuhamya wo mu karere ka Nyanza ubu afite imyaka 73, ubwo yatangaga ubuhamya kuri uyu wa 5 tariki ya 2 kamena 2023, yabwiye urukiko ko ubwo yari ahunze interahamwe zashakaga kumwica, ageze kumupaka Biguma ngo yategetse umujandarume kumurasa , ku bw'amahirwe isasu riramuhusha.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko nk'umuntu wari umwalimu yari azwi cyane , kandi ko we yari yarabibwiwe ko azicwa.

Amaze kubona ko umutekano w'abatutsi ntawo mu kwezi kwa 6 yigiriye inama yo guhungira mu gihugu cy'u Burundi.Ageze mu nzira ngo yahuye n'abaturage bafamumenya ko yabigishirije abana maze umwe muri bo, asaba bagenzi be kumufasha bakamuhungisha anyuze ku kanyaru.

Ati "Tuhageze, umwe muri abo baturage avuza induru kuko yashakaga ko muha amafaranga, umwe mu bari hakurya araza ati mujyane ubwato tumukize. Nibwo abo baturage banteruye bakanyinjiza mu bwato. Tugeze hakurya ku mupaka , Biguma yohereje abajandarme bo kundasa,  bohereza isasu ku bw'amahirwe ntiryamfashe."
 
Akomeza agira ati" Ubwo abari hakurya biruka bajya kubwira abasirikari b'u Burundi na croix rouge ngo abasirikari b'u Rwanda barashe ku Burundi .Bahageze mbabwira ko barashe ariko ko batampamije.Gusa nari nataye umutwe kubera ko bwari ubwa mbere nari numvise isasu"

Uyu mutangabuhamya kandi avuga ko  kubera ko hari abaturage benshi bashakaga kwambuka, abasirikari b'u Burundi nabo barashe hejuru kugira ngo abo bantu babashe kwambuka, baza kwambuka bakoresheje ubwato n'imigozi.

Abajijwe n'ubucamanza uko yashoboye kugera ku Kanyaru , yavuze ko yagiye nta kintu na kimwe atwaye. Ati" iyo bamanazaga aho ngiye nababwiraga ko ngiye gushaka umwalimu twigishanyaga".

Uyu mutangabuhamya yakomeje abwira urukiko ko yabuze ababyeyi be muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishwe n'interahamwe zivuga ko umwana wabo yabacitse akagera i Burundi.

Ati"Abahutu bamwe bari bakidufitiye impuhwe, ariko kuva Nyagasaza yafatwa, impuhwe zahise zirangira batangira kwica nta kubabarira".

Hategekimana Philippe (Manier)uzwi nka Biguma, arimo kuburanira mu rukiko rwa rubanda ruri i Paris mu Bufaransa.

Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu duce dutandukanye two mu karere ka Nyanza.

UWAMBAYINEMA Marie Jeanne/heza.rw